Kigali

Icyamamare muri Sinema John Amos yitabye Imana ku myaka 84

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/10/2024 9:55
0


Umukinnyi wa filime John Amos, wakunzwe muri filime zitandukanye zirimo 'Good Times', 'Roots', 'Die Hard' n'izindi, yitabye Imana afite imyaka 84 y'amavuko.



John Allen Amos umukinnyi wa filime uri mu bari bazwiho kugira ijwi ryiza ryanakoreshwaga muri filime za 'Animation', ari kandi no mu birabura babashije kumenyekana i Hollywood mu myaka ya kera. Azwiho no kuba yarabashaga gukina flime yihinduye umugore kuva ku myambarire kugeza ku birungo by'ubwiza (Make Up).

Amakuru y'urupfu rwa John Amos yatunguye benshi, yatangajwe n'umuhungu we Christopher Kelly Amos wahaye itangazo CNN avuga ko bahisemo gutinda kuyatangaza kubera ko yitabye Imana ku itariki 21 Kanama 2024, kuko bifuzaga ko umuryango wabo ubanza kumuherekeza byihariye bitageze mu itangazamakuru.

Yavuze ko John Amos yapfiriye mu rugo rwabo i Los Angeles azize urupfu rusanzwe. Umuhungu ye yakomeje avuga ko batangaje urupfu rwe bitinze kuko aribyo byabafashije kumuherekeza neza gusa yitsa ku kuba bamwe mu byamamare bakoranye babashije kuza kumushyingura.

John Amos yatangiye ari umunyamakuru kuri televiziyo kuva mu 1970 kugeza mu 1973. Mu 1974 nibwo yinjiye mu gukina filime ahereye ku yitwa 'Good Times' yanahise imuzamura dore ko yayikinaga yigize umugore kandi ari umugabo.

Kuva icyo gihe John Amos yakinnye filime nyinshi zirimo nka 'Die Hard', 'America's Dad', 'Coming To America', 'Roots', 'Lock Up', 'Beastmaster', 'Me Time' n'izindi.

Amos yitabye Imana ku myaka 84 amaze gukina filime 46 harimo izuruhererekane 12, ndetse yatwaye ibihembo bigera kuri 31 kuva mu 1974. Asize abana babiri n'umugore hamwe n'abuzukuru batanu.

John Amos yatangiye gukina filime mu 1974 muri 'Roots' yatumye akundwa

Yapfuye muri Kanama, gusa umuryango we wahisemo kubitangaza ubu

John Amos yapfuye afite imyaka 84 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND