RFL
Kigali

Abagore: Uko waca ukubiri n'imvuvu zakuzonze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/10/2024 15:37
0


Kugira imvuvu nyinshi mu mutwe ni kimwe mu bintu bibangamira uzifite ku buryo bukomeye aho ashobora kubura uko yifata mu gihe ari kumwe n’abandi kubera kugira ipfunwe ry’umusatsi we ndetse no kwishimagura mu mutwe bya hato na hato.



Aha rero abantu batandukanye bibwira ko imvuvu ziterwa n’izindi ndwara z'uruhu gusa ariko umwanda wo mu mutwe ni kimwe mu bishobora gutera imvuvu mu buryo bworoshye. 

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko imvuvu ziterwa no gukanyarara k’uruhu bigatuma ruvuvuka rimwe na rimwe umuntu akumva araribwa bigasaba ko yishima cyane ubundi rwa ruhu rukavuvuka ugasanga mu mutwe w’umuntu harimo ibintu by’umweru byinshi kandi ubona ko ari umusilimu cyangwa asobanutse.

Akenshi rero ngo imvuvu zikunze kugirwa n’abantu b’igitsina gore kuko ari bo bakunze gutunga umusatsi kandi benshi muri bo bakaba bashobora kumara amezi abiri cyangwa atatu badasukura mu mutwe bitewe n’uko baba bafite ibisuko cyangwa baradefirije. Abahanga batandukanye ku bijyanye n’indwara z’uruhu bavuga ko hari ibintu umuntu yakora agaca ukubiri n’ipfunwe aterwa no guhorana imvuvu mu mutwe birimo:

Kugira isuku ihagije mu mutwe: Gukarabamo nibura igihe cyose wumva hatangiye kukurya.

Kumeseshamo Yoghurt(soma yawurute): Yoghurt ngo ni kimwe mu bintu bishobora kugukiza imvuvu burundu ku buryo utakongera guhura nazo burundu, ngo iyo umaze gukaraba neza mu mutwe uyisigamo neza ubundi ukongera gukarabamo nyuma y’iminota 30 ukaba uciye ukubiri nazo.

Ibyo kurya bikungahaye kuri vitamine B zose ndetse na zinc ngo nabyo bishobora kugukiza imvuvu mu gihe gito gishoboka

Birashoboka ko ibyo byose byagukiza imvuvu neza ariko burya ngo ni byiza kugira isuku ihagije ku mubiri wawe, niba umara amezi abiri cyangwa atatu utarakaraba mu mutwe nta kizakubuza kurwara imvuvu ariko nugira isuku ihagije mu mutwe wawe ntaho uzahurira nazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND