RFL
Kigali

Impamvu Diamond yahisemo kuryumaho ku bya Diddy ahuzwa nabyo n'ikimutera kumwubaha

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/10/2024 21:48
0


Diamond yavuze ku bamaze iminsi bamuhuza n'ibiri kuba ku muraperi P Diddy ubu ufunzwe akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.



Diamond Platnumz nyuma yo kubona ibiri kuvugwa ahanini hashingiye ku mashusho y’uyu mugabo avuga ko yigeze guhura na P Diddy bakagirira ijoro ryiza n’abandi bantu batandukanye mu rugo rw’uyu muraperi.

Kimwe mu byagiye bigarukwaho akaba ari ukuntu Diamond avuga ko ibirori bitabiriye k’uyu muraperi nta telefone zari zemewe yewe n'ibyahabereye bitari byemewe ko hagira ubivugaho.

Mu buryo bwe Diamond ati”Abantu bavuga byinshi ku Isi hose. Ubuzima bwanjye nk’umuhanzi butandukanye n’ubuzima bwanjye bwite. Ku bw’iyo mpamvu sinzigera na rimwe ngira icyo nsubiza abavugira ku mbuga.”

Ibi yabitangazaga mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV kandi yatangaje ko mu by’ukuri uretse n’icyubahiro akwiriye guha Diddy ariko nta bubasha afitiye kugira icyo abivugaho.

Ati”Ntabwo nshobora kwigira umusesenguzi ku byo ari kunyuramo kuko ntabwo nize amategeko, kugeza igihe urukiko ruzavugira ku bibazo bye njye nk’umuntu sinamucira urubanza ariko mwubaha nk’umuntu uzi byinshi ku muziki.”

Yongeraho ati”Ndi mu bahanzi bakuru kandi banyuze muri byinshi, wakwandika ukanavuga ibyo ushaka byose ariko sinzigera na rimwe ngusubiza, ntacyo bintwaye, nta n'ubwo bintera ubwoba.”Diamond Platnumz yavuze ko nta bubasha afite bwo kugira icyo avuga ku byo Diddy ari kunyuramoDiamond yagaragaje ko icyaba cyose azakomeza kubaha Diddy nk'umuntu w'inararibonye mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND