Nyuma y’amezi 8 ashyize hanze iyo yise ‘Rudasumbwa’ igakundwa n’abatari bacye, umuhanzikazi Addy d’Afrique yashyize hanze indirimbo nshya yibutsa abantu ko bakwiriye gukoresha neza amahirwe y’ubuzima mu gihe bakibufite.
‘Ubuzima,’ ni indirimbo
nshya y’umukobwa witwa Ishimwe Adélaïde umaze kumenyekana ku izina akoresha mu
buhanzi rya Addy d’Afrique, wamamaye cyane nyuma yo kugaragaza ubuhanga
budasanzwe, ubwo yasubiragamo indirimbo y’umuhanzikazi Clarisse Karasira na
Mani Martin bise ‘Urukerereza.’
Aganira na InyaRwanda,
uyu mukobwa yavuze ko indirimbo yaherukaga gushyira hanze yise ‘Rudasumbwa’
yamuteje intambwe ikomeye mu muziki we. Ati: “Rudasumbwa yabaye indirimbo
y'ibihe kuri njye. Ni indirimbo yampaye abantu b’ingenzi ntifuza guhomba. Ni indirimbo
kandi yanyeretse ko bishoboka kabone nubwo haba hari abatabyumva. Ni
n'indirimbo kandi yanshiriye inzira.”
Yavuze ko indirimbo ye
nshya ‘Ubuzima,’ ikubiyemo ubutumwa bwo gufasha abantu kongera gutekereza ku
buzima bwabo, bakagira amahitamo meza mu gihe bakiriho, bakubaka urwibutso
rwiza bazibukirwaho mu gihe bazaba batakiriho.
Ati: “Nta munsi ushobora
gushira utumvise umuntu wavuye mu buzima; uwo uzi n’uwo utazi. Akigenda rero
nta kindi dutekereza kitari ‘yari, yagiraga,’ n’ibindi byinshi. Naribajije nti ‘ningenda
nge bazamvuga bate? Wowe se nugenda?
Nabonye ubuzima ari
ibindi bindi! Kuva uvutse kugeza upfuye amahitamo ugira ni hafi ya ntayo, ariko
ibyiza wabihitamo aho guhitamo ibibi. Wahitamo urukundo aho guhitamo urwango.
Wagira ubumuntu aho kuba inyamaswa. Ibyo rero ubigira ntagambirira ikibi,
ntagambanira inshuti, […] naribwiye nti ‘iyaba twamenyaga ko ejo tuzagenda
hakaza abandi twagaharaniye kuba ab'umumaro mu bandi.”
Yongeyeho ko iyi ndirimbo
yayigeneye buri wese ufite inyama n’amaraso uzi neza ko uyu munsi ahari ariko
ejo yagenda, asaba abamwumva kongera kwibuka ko ari abantu bityo ko bakwiye
kubaho kimuntu.
Indirimbo ‘Ubuzima’ yakozwe
mu buryo bw'amajwi na Producer Rog-b beatz, naho mu buryo bw'amashusho ikorwa
na Director Eli-b. Addy, yavuze ko yayikoreye muri Ecole d'arts de Nyundo, ari
naho yize.
Mu gihe amaze akora
umuziki, Addy d’Afrique yashimangiye ko nta kintu na kimwe kitavuna, ashimira
buri wese wamufashe akaboko kugira ngo abashe kugera aho ageze uyu munsi.
Yasoje asaba abakurikira
ibihangano bye guha agaciro impano y'ubuzima bafite bakabukoresha batera
amahoro aho kuyasenya. Yasabye abakunzi b’umuziki Nyarwanda gukomeza
kumushyigikira, abasezeranya ko ‘nanjye uko nzashobozwa kose nzasiga akabondo
gakomeye bazicumbiraho.’
Addy d’Afrique wavukiye i
Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko yatangiye ibijyanye n’umuziki akiri
mu mashuri abanza, abitangirira mu kubyina imbyino gakondo nyuma arabikomeza no
mu mashuri yisumbuye ari na bwo yaje gutangira kubifatanya no kuririmba,
akaririmba mu bukwe n’ahandi.
Umuhanzikazi Addy d'Afrique uri kubaka izina mu njyana gakondo yashyize hanze indirimbo nshya
Ni indirimbo yibutsa abantu guha agaciro ubuzima bafite ubu kuko batazabuhorana, bakazasiga inkuru nziza imusozi
Reba hano indirimbo 'Ubuzima' ya Addy d'Afrique
">
TANGA IGITECYEREZO