RFL
Kigali

Diddy yigaramye ibyo guhohotera abagera ku 120 bamaze kumurega

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/10/2024 12:04
0


Umuraperi w'icyamamare Sean 'Diddy' Combs, umaze kurengwa n'abantu 120 bose bamushinja ihohotera, yamaze kubitera utwatsi avuga ko yiteguye kuburana agahanagura izina rye rimaze kuzana icyasha muri rubanda.



Ku mugoroba wo kuwa Kabiri w'iki Cyumweru ni bwo abakurikiranira hafi iby'imyidagaduro yo muri Amerika, baguye mu kantu nyuma y'uko hatangajwe ko umuraperi Sean 'Diddy' Combs ibye byafashe indi ntera ko abagera ku 120 bamaze kumurega ihohotera.

Ibi byatangajwe n'umunyamategeko wa Leta ya Texas witwa Tony Buzbee wakoze ikiganiro n'itangazamakuru avuga ko bamaze kwakira ibirego by'abantu 120 bose bashinja Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina.

Aba barimo abagera kuri 25 batari buzuza imyaka 18 ndetse n'umwana w'imyaka 9. Aba kandi barimo abavuga ko bahohotewe na Diddy ku giti cye, abandi bakaba barahohotewe mu birori yakoreshaga mu rugo rwe no muri za hoteli zikomeye.

Icyakoze ibi byose Diddy yabyigaramye nk'uko Eric Wollf uhagarariye itsinda ry'abamuburanira yatangaje. Yavuze ati: ''Diddy yahakanye kandi atsimbaraye yivuye inyuma ko ibyo aba bantu bamushinja atabikoze. Yiteguye kwerekana ko ari ibihimbano bigamije kumusebya.

Ibi bibaye mu gihe Diddy yari yongeye gusaba urukiko ku nshuro ya Gatatu ko yafungurwa akaburanira hanze, mu gihe kandi yaramaze iminsi micye akuwe mu cyumba cy'umwihariko muri gereza aho yarafungishijwe ijisho acyekwaho ko yakwiyahura. 

Ni mu gihe kandi hashize iminsi umushinjacyaha mukuru wa New York avuze ko ibirego by'uyu muraperi bizakomeza kwiyongera umunsi ku munsi.

Diddy yigaramye ihohotera ashinjwa n'abantu bamaze kugera ku 120, yavuze ko ibyo bamushinja ari 'Ibihimbano bigamije kumusebya'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND