Umuhanzi w’umunya-Nigeria wamamaye nka Joeboy yatangiye urugendo rw’akazi mu Rwanda, mu rwego rwo gushyira akadomo ku mashusho y’indirimbo yakoranye na Bruce Melodie izaba iri kuri Album ye nshya yise “Colorful Generation.”
Ni ku nshuro ya Kane uyu musore wamamaye mu ndirimbo
zirimo ‘Alcohol’ agendereye u Rwanda, kuko yahataramiye mu 2020, 2021 ndetse na
2022.
Yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i
Kanombe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024. Yakiriwe n’abarimo
Kenny Mugarura ushinzwe ibikorwa by'Ubucuruzi muri Sosiyete ya 1:55 AM.
Urugendo rwe rwakomereje mu biganiro byamuhuje na
Bruce Melodie, ndetse basangiye ifunguro ry’umugoroba ari kumwe n’abamuherekeje
mu Rwanda.
Amajwi (Audio) y’indirimbo Joeboy yakoranye na Bruce
Melodie yamaze kurangira, ndetse yakozwe na Producer Element, ni mu gihe
amashusho biteganyijwe ko akorwa na Director Chrestien.
Ni umwe mu bahanzi bihagezeho muri Nigeria, ahanini
biturutse mu kuba yaranyuze mu biganza bya Mr Eazi binyuze muri sosiyete y’umuziki
yashinze ya emPawa Africa.
Yishyuza
angahe ushatse kumutumira mu gitaramo cyangwa se gukorana nawe indirimbo?
Joeboy azwi nk’umuhanzi udakunda gushyira ubuzima bwe
kuri Internet cyane cyane, ibijyanye n’akazi n’umuryango we. Ndetse, ibi nibyo
byatumye agera i Kigali ntiyemere ko yakirwa n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege.
Bamwe mu bagiye bakorana nawe mu bihe bitandukanye, bavuga
ariko ko ari umuhanzi woroshya ubuzima, ku buryo ashobora guhitamo ko mukorana
indirimbo mugiye gukorana, mu buryo bw’amajwi (Audio) ku buntu ariko wagera ku
gufata amashusho (Video) ukishyura buri kimwe.
Ibyo bijyana no kumwishyurira itike y’indege n’ikipe
baba bari kumwe, aho kurara n’ibindi biba bikenewe mu rugendo rwe.
Umwe mu bazi neza imikorere ya Joeboy yabwiye
InyaRwanda, ko mu 2023 uriya muhanzi akibarizwa muri emPawa Africa, yasabaga arenga
Miliyoni 30 Frw kugirango akorane indirimbo imwe n’umuhanzi.
Ariko kandi yasobanuye ko ariya mafaranga ashobora
kugeraho cyangwa se akajya munsi, ahanini bitewe n’umuntu wabahuje. Ati “Nk’amafaranga
yasaba Bruce Melodie ntabwo ariyo yasaba Diamond, kuko biba bitandukanye.
Umwaka ushize mbiheruka asaba Miliyoni 30 Frw, ubu rero wasanga ari hagati ya
Miliyoni 40 na Miliyoni 50 Frw.”
Mu bihe bitandukanye Joeboy yagiye ataramira mu
Rwanda. Ubwa mbere yari yatumiwe mu gitaramo cyari cyateguwe na Mr Eazi wahoze
amufasha mu muziki, ni mu gihe ku nshuro ya kabiri yaririmbye muri ‘Kigalifiesta
Festival’ binyuze mu gitaramo cyari cyateguwe na East African Party.
Umwe mu bagiye bamufasha gutaramira i Kigali, yabwiye
InyaRwanda ko uyu muhanzi yishuza nibura Amadolari ya Amerika ibihumbi 80 ku gitaramo
kimwe. Ni ukuvuga asaga Miliyoni 109,408,000.00. Ariya mafaranga ariko ntabwo
arimo ibijyanye n’itike n’indege, aho kurara n’ibindi.
Ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko Joeboy atunze Amadolari asaga Miliyoni 1 [Miliyari 1,367,600,000.00]. Bashingira ku kuba
afite sosiyete zinyuranye yamamaza zimwishyura ari hagati ya $100,000 na $300,000
n’ibitaramo yagiye akorera ahantu hanyuranye.
Joeboy w'imyaka 26 y’amavuko wamamaye mu ndirimbo
zirimo ‘Sip (Alcohol)’ yavutse yitwa Joseph Akinfenwa Donus akorana n’inzu
zireberera inyungu z’abahanzi nka Banku Music.
Yasohoye Album yise ‘Love&Night’ anahatanira
ibihembo bya ‘The Headies Award for Next Rated’. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Bad
Girl’ yasohoye mu 2017, ‘Don’t call me back’, ‘All for you’ n’izindi.
Mu 2020 yasohotse ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo
kwitega. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na
benshi abikesha indirimbo ye yise ‘Baby’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 11
ku rubuga rwa Youtube.
Ni umuhanzi w’umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza.
Joeboy yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri
tariki 1 Ukwakira 2024
Indirimbo ya Joeboy na Bruce Melodie yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element
Joeboy abaye umuhanzi wa Gatatu Mpuzamahanga ugiye gukorana na Bruce Melodie kuri Album ye
Jean Luc [Mubi Cyane], usanzwe ari umurinzi wa Bruce Melodie yari kumwe na Joeboy ku kibuga cy'indege
TANGA IGITECYEREZO