RFL
Kigali

Byinshi kuri filime ishobora kubera inzozi mbi Chris Brown

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/10/2024 12:05
0


Mu gihe ibyamamare bikomeye nka R.Kelly, Michael Jackson, Bill Cosby, bagiye bakorerwa filime mbarankuru(Documentary), ku ihohotera bakoreye abagore, ubu utahiwe ni Chris Brown wakorewe iyitwa 'Chris Brown: A History of Violence', izamutamaza ikanerekana ibyo yakoreye abarimo Rihanna.



Kompanyi itunganya filime zibanda ku buzima bwa nyabwo bwabayeho yitwa 'Investigation Discovery', izwiho gukora filime mbarankuru ifatanije na Lifetime, niyo yateguje filime ivuga ku byaha umuhanzi Chris Brown yakoze byo gukora ihohotera ribabaza umubiri abagore (Physical Abuse).

Iyi filime yiswe “Chris Brown: A History of Violence” izajya hanze ku wa 27 Ukwakira 2024. Iri mu mujyo w’icyo ID yise “No Excuse for Abuse”. ubu bukaba ari ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Iyi filime mbarankuru izagaruka ku birego byashinjwe uyu musore byo guhohotera abagore. Izagaruka ku ihohoterwa yakoreye Rihanna mu 2009 ubwo bakundanaga, akamukubita kugeza ubwo yangiritse mu isura akajya mu bitaro.

Uretse uku guhohotera Rihanna, Chris Brown yanavuzweho guhohotera abandi bagore mu myaka yakurikiyeho na byo ni bimwe mu bizagarukwaho muri iyi filime.

Aba barimo kandi umunyamideli Karrueche Tran wahoze ari umukunzi we wamujyanye mu nkiko mu 2016 amushinja ko yamukubise bikomeye bikamuviramo kuvamo kw'inda yari amutwitiye.

“Chris Brown: A History of Violence” izagaruka ku buzima bw’ibibazo bya Chris Brown mu bwana bwe, ingaruka z’ihohotera ndetse banibaza ikibazo bati “Ni gute umuntu ufite amateka yo guhohotera muri rubanda, akomeza kubahwa nk’icyamamare?”

Izanagaruka kandi ku byaha yakoze byibasira igitsina gore harimo ngo 'kwita abagore amazina asuzuguritse atesha agaciro' akoresha mu ndirimbo ze.

Byumwihariko kandi iyi filime izanagaruka ku mpamvu zatumye Chris Brown acibwa gukandagira ku butaka bw'ibihugu bimwe na bimwe birimo Australia, Spain hamwe n'ibirwa bya Barbados ahakomoka Rihanna.

Hazagaragaramo abasesenguzi bazagenda bavuga ku buhamya bwatanzwe na bamwe bavuga ko bahohotewe n’uyu muhanzi n’ingaruka byabagizeho.

Mu mashusho magufi ‘Trailer’ y’iyi filime yagiye hanze, hagaragaramo umwe mu bashinja Chris Brown, agira ati “Ntabwo nari narigeze mbivuga ku karubanda, ariko niyo nzira yonyine ashobora guhagarikwamo.”

Investigation Discovery (ID) yakoze iyi filime yabwiye Daily Mail ko itagamije gusebya Chris Brown cyangwa ngo babyutse ibirego bye byarangiye ahubwo ngo bagamije kwerekana ko nubwo ari umunyempano akaba n'icyamamare bidakuyeho ko hari ibibi yakoreye igitsina gore Isi yirengagije igakomeza kumugira umuntu mwiza w'icyamamare.

Hagiye gusohoka filime ivuga ku ihohotera ribabaza umubiri Chris Brown yakoreye abagore

Hazagaragaramo inshuro Chris Brown yafunzwe azira gukubita abagore barimo na Rihanna na Karrueche Tran bahoze ari abakunzi be

Iyi filime ishobora kumushyira mu mazi abira nk'uko byagendekeye abarimo R.Kelly






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND