RFL
Kigali

Nyuma ya Andy Bumuntu, Cyuzuzo yasezeye kuri Kiss Fm

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2024 9:46
0


Umunyamakuru Cyuzuzo J .d’Arc yatangaje ko yasezeye kuri Radio Kiss Fm, ni nyuma y’imyaka itanu n’amezi atanu yari ashize ari mu muryango mugari w’iyi Radio.



Yatangiye gukorera iki gitangazamakuru tariki 1 Nyakanga 2019. Yagaragaje ko yasezeye tariki 1 Ukwakakira 2024.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyuzuzo yavuze ko nyuma yo gusezera kuri Kiss FM azakomeza gukora ikiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo Rwanda. Ati “Ntabwo navuye mu itangazamakuru, kuko nzakomeza gukora ikiganiro ‘Ishya’.”

Iki kiganiro agihuriramo na Aissa Cyiza, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou ndetse na Mucyo Christella.

Mu butumwa bwe yumvikanishije ko imyaka itanu n’amezi atanu yari ashize akorera Kiss Fm, yabaye iyo kwiyungura ubumenyi kandi yishimiye umuryango mugari yungutse muri uru rugendo. Kandi ashima buri wese wabanye nawe. Uyu munyamakuru yari asanzwe akora ikiganiro "TheKissLift" n'ibindi.

Asezeye nyuma ya Andy Bumuntu wasezeye kuri Kiss Fm, ku wa 9 Nzeri 2024. Yari amaze imyaka ibiri akora ikiganiro kizwi nka “Kiss Breakfast” yahuriragamo n’abarimo Rusine na Sandrine Isheja uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA.

Cyuzuzo ni bucura mu muryango w’abana babiri. Mu 2014 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree] mu bijyanye n’Imibanire mpuzamahanga.

Cyuzuzo afite uburambe bw’imyaka irenga icumi mu itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho, akaba umuhanga mu cyongereza n’Igifaransa.

Yakoreye ibitangazamakuru birimo Radiyo 10 kuva mu 2012-2015, Radiyo Isango star mu 2016 aho yavuye ajya kuri Radiyo Royal FM.


Cyuzuzo yatangaje ko yasezeye kuri Radio Kiss Fm nyuma y’imyaka itanu n’amezi atanu


Cyuzuzo yavuze ko atavuye mu itangazamakuru, kuko azakomeza gukorana ikiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo Rwanda 


Cyuzuzo yari asanzwe akora ibiganiro ahuriramo n'abarimo Jado Max kuri Kiss Fm






Ku wa 9 Nzeri 2024, Andy Bumuntu yatangaje ko yasezeye kuri Kiss Fm nyuma y'imyaka ibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND