RFL
Kigali

Jojea Kwizera yatowe mu ikipe nziza y'Icyumweru muri Amerika mbere yo kwerekeza mu Mavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/10/2024 8:00
0


Umukinnyi w'Umunyarwanda,Jojea Kwizera yatowe mu ikipe nziza y'Icyumweru muri shampiyona y'icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace k'Iburasirazuba mbere y'uko yerekeza mu mwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi.



Ku Cyumweru gishize nibwo ikipe ya Rhode Island ikina muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace k'Iburasirazuba ikaba inakinamo Jojea Kwizera yatsindaga ikipe ya San Antonio FC ibitego 3-1.

Kuri uyu mukino,uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino adasimbujwe. Ntabwo yigeze atanga umupira wavuyemo igitego cyangwa ngo agitsinde ariko yitwaye neza cyane dore ko ari mu bagize amanota meza muri uyu mukino aho we yagize amanota 7.1 ku rubuga rwa Sofa Score .

Nyuma y'ibi Jojea Kwizera yisanze mu ikipe y'abakinnyi 11 bitwaye neza ku munsi wa 30 wakinwaga muri iyi shampiyona mu mpera z'icyumweru gishize.

Ntabwo ariwe wenyine ukinira Rhode Island uri muri iyi kipe kuko harimo n'abandi babiri aribo Albert Dikwa na Clay Hostland.  

Jojea Kwizera yitwaye neza mbere y'uko yerekeza mu mwiherero w'Amavubi yitegura gukina imikino 2 n'ikipe y'igihugu ya Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Biteganyijwe ko azasanga abandi nyuma yo kubanza gukina undi mukino wa Rhode Island bafite mu ku Cyumweru bazakinamo na Tampa Bay Rowdies. Kugeza ubu iyi kipe ya Rhode Island iri ku mwanya wa Gatandatu n'amanota 43 ku rutonde rwa shampiyona.

Jojea Kwizera ari mu ikipe nziza y'Icyumweru ya  shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace k'Iburasirazuba 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND