RFL
Kigali

Huye: Urubyiruko rurasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’impanuka zo mu muhanda

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/10/2024 10:17
0


Mu Karere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri, hasojwe ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gukumira impanuka zo mu muhanda.



Ni ubukangurambaga bw’iminsi itatu, bwateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo, bukaba bwaberaga kuri sitade Kamena iherereye mu murenge wa Ngoma, binyujijwe mu mikino y’umupira w’amaguru yahuje abapolisi, abamotari, abanyonzi n’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye.

Bwibanze ku kwibutsa urubyiruko amoko y’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku buzima bw’ababikoresha, ku muryango nyarwanda no ku gihugu n’uruhare buri wese yagira mu kubikumira.

Bakanguriwe kandi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda impanuka arimo; arebana n'aho kwambukira umuhanda (zebra crossing), kwirinda gutwara ikinyabiziga cyangwa ikinyamitende banyoye ibisindisha n’uruhare rw’urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ubwo hasozwaga ubu bukangurambaga, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) Vincent Kabera, yavuze ko umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge ari urubyiruko, bityo ko rugomba gufata iya mbere mu rugamba rwo guhashya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo.

Yagize ati: “Byakunze kugaragara ko umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge, haba mu kubikoresha no kubikwirakwiza ari urubyiruko. Ni nayo mpamvu kubirwanya no kubihashya, bitagerwaho neza hatagaragaye uruhare rufatika rw’urubyiruko.”

Yongeyeho ko bidakwiye ko abantu bakomeza gushukwa n’indonke bakura mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ahubwo bagomba kumva ingaruka bigira ku buzima bw’ababikoresha no gutekereza ku buremere bw’ibihano bahabwa mu gihe bafatiwe muri iki cyaha, bagahagarika ibikorwa byabo bifite aho bihuriye na byo.

SSP Kabera yabashishikarije kujya bazirikana Gahunda ya Gerayo Amahoro mu gihe bakoresha umuhanda, birinda icyateza impanuka cyose, bakambukira ahabigenewe hari imirongo yera izwi nka 'Zebra crossing', kandi babanje gushishoza ko nta kinyabiziga kiri hafi, abatwara ibinyabiziga nabo bakirinda kubangamira urujya n’uruza no gutwara banyoye ibisindisha.

Nk'uko tubicyesha urubuga rwa Polisi y'u Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma; Alphonse Mutsindashyaka, yavuze ko ibiyobyabwenge bitica imitekerereze ya muntu gusa ahubwo ko byanamukururira urupfu.

Yashishikarije abaturage cyane cyane urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu Kugendera kure ibiyobyabwenge birinda ibigare byabibashoramo kuko nta terambere bashobora kugeraho mu gihe baba barasabitswe n’ibiyobyabwenge.


Hasojwe ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gukumira impanuka zo mu muhanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND