Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Denmark, Bjorn Vido yagaragaje ko u Rwanda, rwamamaye ku Isi yose bitewe na politiki yarwo, agaruka ku buhanga yumvanye Bruce Melodie.
Bjorn Vido wamaze gushinga imizi mu muziki na sinema, yagiye yegukana akanahatanira ibihembo birimo nka Oscar ifatwa nk’umunzani wo
kuba ikirangirire muri filime.
Ubu aritegura gushyira hanze Album yahurijeho abahanzi
barenga 20 baturutse mu bihugu bitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yasobanuye uko yamenye
u Rwanda kubera ubudasa bwa Politiki yarwo.
Ati”Nkunda u Rwanda ni ikindi gihugu gishya nishimiye, mu
kuri u Rwanda rwaramamaye, nta gitekerezo mufite uburyo mwamamaye ku Isi hose.”
Agaruka ku kuba amaze imyaka ibarirwa muri 15 amenye u
Rwanda.
Ati”Natangiye kumva u Rwanda mu myaka 10 cyangwa 15
ishize, kubera ibirebana no kuba amasashi atemewe n’ibikoresho bya ‘plastic’.”
Ashima kandi izindi politiki zitandukanye z’u Rwanda ati”Numvise
igikorwa cyanyu gihuza abaturage cy’umuganda, aho buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi,
abantu bajya muri icyo gikorwa amasaha atatu harimo n’inama.”
Yongeraho ati”Ntekereza ko muri gukora ibintu byiza
uburyo kandi politiki yanyu yubatse ni byiza, ubwo ninjiraga muri hoteli
nabonye ko hari gahunda ziba zaragenewe abana, abafite ubumuga n’abari n’abategarugori.”
Ashimangira ko u Rwanda ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga
kuko rwamaze kubaka izina ku Isi, yitsa kandi ku kuba afite gahunda yo gukorana n’abahanzi
nyarwanda aho yanashimye ubuhanga bwa Bruce Melodie.
Ati”Hari umwe mu nshuti zanjye hano mu Rwanda wamubwiye
[Bruce Melodie] ndeba ibikorwa bye nabonye ahagaze neza.”
Nyuma y’igitaramo Bjorn Vido afite muri Cape Town yateguje icyo azakorera i Kigali, anaboneraho kuvuga ko yiteguye gukorana n’umuhanzi wese w’umunyarwanda ubyifuza.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BJORN
TANGA IGITECYEREZO