Mu gihe u Rwanda rwitegura igikorwa kiri mu bikomeye mu bukerarugendo ariko na none kinasobanuye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Miss Queen Kalimpinya yatewe ibyishimo no gusura umwana w’Ingagi yise izina.
Kalimpinya ari mu bakobwa bahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza, aho yabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017.
Ubu yatangiye gukina umukino w’amasiganwa y’imodoka, aho
guhera mu mwaka wa 2019 kuva yabyinjiramo yakomeje gutanga icyizere cyo kugera
kure.
Mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango wo Kwita Izina 2024 uzaba
tariki ya 18 Ukwakira 2024, Kalimpinya yafashe umwanya ajya gusura umuryango w’Ingagi
yise izina Impundu.
Igisobanura cy’izina Kalimpinya yahaye uyu mwana w’ingagi
nk'uko yabitangaje, yarihisemo mu rwego rwo kugaragaza ko mu muco w’Abanyarwanda
iyo umwana avutse yakirizwa impundu ndetse n’indirimbo z’ibyishimo zimuha
ikaze.
Ibyishimo bikaba byari byose ubwo uyu mukobwa yasuraga
Pariki y’Ibirunga nk'uko bigaragara mu butumwa yashyize hanze aho yagize ati”Nahuye
na Agashya, Se w’umwana w’Ingagi wanjye.”
Ubundi agaragaza ko ntacyaruta umunezero wo gusura iyi
pariki ati”Ni umunezero n’ibyishimo kuba nabashije gusura umwana w’Ingagi
wanjye.”
Yongeraho ati”Ni inkuru iteye ishema guhura n’ibi biremwa
by’agatangaza binyibutsa impamvu dukwiriye kubungabunga ibidukikije.”
TANGA IGITECYEREZO