RFL
Kigali

Umubyinnyi wa Sheebah uheruka gutigisa Kigali yagarutse ku bihe bitoroshye yanyuzemo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/10/2024 9:10
0


Ritah ari mu babyinnyi bashyushya urubyiniro mu mbaraga nyinshi, rimwe na rimwe akanaterura abasore cyangwa abagabo ababyinisha akabashyira mu bicu nk’ibyo aheruka gukorera Camp Kigali.



Ritah amaze imyaka myinshi akorana na Sheebah Karungi washimye impano ye agahitamo ko bajya bakorana mu bitaramo bitandukanye.

Kuri iyi nshuro, yahishuye ko bitari byoroshye abyinjiramo kuko byatumaga ahora mu ntambara z’urudaca n’umubyeyi we wamubuzaga kujya mu tubyiniro kuko atumvaga ko ibyo uyu mukobwa akora byazagira icyo bimugezaho.

Yavuze ko buri gihe uko yajyaga mu birori n’ibitaramo yabaga atorotse kandi iyo yagarukaga yahanwaga bikomeye n’ubu agifite inkovu ku mubiri kubera ibihano yahabwaga.

Gusa iyi nkuru yatangiye guhinduka ubwo yahuraga na Ziza Bafana wamwishyuraga neza bigatuma abona amafaranga yo kujya gufasha abantu mu gace k’iwabo.

Kugeza ubu uyu mukobwa avuga ko atajya yicuza habe na rimwe umwanzuro yafashe kuko bimaze kumugeza kuri byinshi.Imyaka ishize ari myinshi Sheebah Karungi akorana na Ritah ndetse mu bitaramo bibiri uyu muhanzikazi aheruka gukorera mu Rwanda barazanaga Imbaraga n'udushya Ritah agaragaza ku rubyiniro bituma yishimirwa n'abanyabirori bamufata amashusho n'amafoto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND