RFL
Kigali

Uko AB Godwin yarambagijwe muri Kenya kuhakorera filime za Netflix

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2024 16:57
0


Mutimura Abed AB Godwin] wamamaye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi, yamaze kwimukira mu gihugu cya Kenya, ni nyuma y'uko abahanzi n'abandi babarizwa muri Cinema bifuje gukorana nabo mu bikorwa byabo bya buri munsi birimo na Filime zitambuka kuri Netflix.



Uyu mugabo uherutse guhuriza mu ndirimbo abaraperi Ama- G The Black na Green P, yifashishije konti ye ya Instagram, kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2024, yagaragaje ko yimukiye mu gihugu cya Kenya, mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye asanzwe akora.

Yasobanuye Kenya nk'igihugu cye cya kabiri nyuma y'u Rwanda. Mu kiganiro na InyaRwanda, AB Godwin yavuze ko yahisemo kujya kuba muri kiriya gihugu kubera ibiraka yabonye byo gukora ibiganiro bizajya bitambuka kuri Televiziyo.

Ariko kandi hari n'abashoramari agiye gufatira amashusho ya zimwe mu filime zizajya zitambuka kuri Netflix. Ati "Yego niho ngiye kuba no gukorera. Ngiye mu mishinga migari yagutse irimo n'ibiganiro bya Televiziyo bya ShowMax."

Akomeza ati "Hari n'indi mishinga nzakoraho y'abanya-Kenya zijyanye na filime zica kuri Netflix. Harimo kandi no gukorana n'abahanzi bo muri Kenya."

AB Godwin yasobanuye ko azakomeza gukorana n'abahanzi bo mu Rwanda, binyuze mu kuza mu Rwanda cyangwa se bakamusanga muri Kenya igihe bakeneye ko bakorana. Ati "Nzakomeza kubakorera nibankenera nzajya nza cyangwa bo baze inaha ntakibazo."

AB Godwin niwe wakoze filime nka 'Bad Friend', 'Two Girls', 'Love or Die' n'izindi. Yagize uruhare kandi mu muziki w'u Rwanda, kuko yashyize hanze indirimbo zirimo 'Kwipungu' yakoze nyuma y'uko afunguwe, 'Ishaza' yaririmbyemoa abahanzi barimo Papa Cyangwe, Jay-C, n'abandi.

Uyu mugabo yanakoze indirimbo nka 'Where is Love', 'Mayor' yakoranye na Mr Kagame, 'Isi Nijuru' yahuriyemo na Sean Brizz, 'Deux Par Deux' n'izindi.


AB Godwin yatangaje ko yamaze kwimukira mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya mu rugendo rugamije kuhakorera ibikorwa bitandukanye


AB Godwin yatangaje ko yahisemo kujya muri Kenya kubera imirimo yahawe n’abashoramari basanzwe bahabarizwa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISI NIJURU’ YA AB GODWIN NA SEAN BRIZZ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND