Kigali

Iby'ingenzi wamenya ku gihugu cya Latvia kigiye gusurwa na Perezida Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/09/2024 14:42
0


Kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezidansi ya Latvia yasohoye itangazo rivuga ko Perezida Kagame agiye kuhagirira uruzinduko rw'akazi guhera tariki ya 1 kugeza ku ya 3 Ukwakira 2024.



Perezindansi ya Latvia yavuze ko biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Daigas Mierinas ndetse na Minisitiri w’Intebe, Evikas Silinas.

Urwo ruzinduko ni rwo rwa mbere Perezida Kagame agiriye mu ruhererekane rw’ibihugu byegereye inyanja ya Baltic byakolonijwe n’u Bwami bw’Abarusiya ari byo Estonia, Latvia na Lithuania.

Dore ibintu by'ingenzi wamenya ku gihugu cya Latvia:

Perezida Kagame agiye kujya muri Latvia kugirana ibiganiro na Perezida Edgars

Latvia ni kimwe mu bihugu bito mu Burayi, aho kiri ku buso bwa kilometero kare 64,589, Umurwa Mukuru wacyo ukitwa Riga, aho washinzwe mu 1201. Ni igihugu gituwe n’abari munsi ya miliyoni ebyiri z’abaturage. Hejuru ya 50% by’ubuso bw’igihugu bugizwe n’amashyamba, ibisobanura impamvu gikungahaye cyane mu bucuruzi bw’imbaho muri rusange.

Bitewe n’uko cyabonye ubwigenge mu 1991 kivuye mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, benshi bakeka ko abaturage bacyo bavuga Ikirusiya gusa si ko bimeze, kuko bavuga ururimi rwabo ruzwi nka Latvian rukaza mu ndimi zimaze igihe kinini ku Mugabane w’u Burayi.

Perezida Edgars Rinkevics ni Umukuru w'Igihugu wa 11 uri mu nshingano zo kukiyobora kuva cyabona ubwigenge kigaranzuye Abasoviyete. Igihugu cya Latvia gifite ubukungu buteye imbere, aho imibare yo mu 2019 igaragaza ko umusaruro mbumbe w'iki gihugu ari Miliyari 30.5 z'ama-euros.

Latvia kandi iri mu bihugu bihendutse kubibamo kandi n'amazu yaho kuyakodesha birahendutse. By'umwihariko cyorohereza abana n'abageze muzabukuru kubaho mu buzima bwiza aho kibashakira ibibatunga mu buryo bworoshye.

Umwihariko Latvia izwiho ni 'Ubugeni' dore ko UNESCO yayishyize ku rutonde rw'ibihuhu 10 ku Isi bifite ibikorwa by'ubugeni byiza kandi inafite ahantu nyaburanga habitse amateka ya kera.

Ikindi kandi Latvia izwiho kuba umujyi mukuru wayo Riga iri mu mijyi yubatswe kera mu Burayi. Inazwiho kugira ibiryo bikurura ba mukerarugendo bizwi ku izina rya ''Rupjmaize'.

Akandi gashya Latvia izwiho ni uko interineti yaho yihuta cyane kuburyo mu 2022 yashyizwe ku mwanya wa 12 mu bihugu bifite 'WiFi' yihuta ku Isi.

Umurwa mukuru wa Latvia witwa 'Riga' ugizwe n'inyubako zubatswe mu myaka ya kera

Ikibumbano cy'umugore uteruye inyenyeri 3 gisobanura ubwigenge bwa Latvia

Umugezi wa Latvian uriho n'ibendera ry'iki gihugu uri mu bisurwa n'abamukerarugendo

Latvia inafite ahantu nyaburanga hasurwa na benshi

Inafite 'Beach' y'amazi magari abantu bogeramo

Umugati witwa 'Rupjmaize' uboneka muri Latvia uri mu migati iryoha ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND