Igikombe cy’isi cya 2026 kizajyana n’agashya kadasanzwe muri iyi mikino aho hazajya haba ibitaramo mu mukino hagati, bikaba bizajya bitegurwa na Global Citizen nk'uko byatangajwe na FIFA.
Global Citizen ni umuryango umaze kwamamara mu gutegura ibirori by’imyidagaduro bigamije
kurwanya inzara. Umaze gushyira umukono ku masezerano na FIFA y’imyaka
4, umwaka wa 2026 ukaba uzasiga batangiye ku mugaragaro imikoranire yabo.
Nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru
wa FIFA Gianni Infantino, intego ya FIFA ni uguteza imbere umupira w’amaguru mu nguni zose. Kuri iyi nshuro FIFA na Global Citizen bafatanye urunana mu guhuriza hamwe imikino n’imyidagaduro.
Ibi birori bibera rwagati mu karuhuko k’iyi mikino, ni igitekerezo kimaze iminsi kigwaho. Ikinyamakuru cya New York Times cyaherukaga gukora inkuru yibaza niba ibi bizashoboka mu mikino y’igikombe cy’isi.
Kuri iyi nshuro byamaze kwemezwa ko igikombe cy'Isi cya 2026 kizaberamo iyi mikino, ndetse ibinyamakuru byinshi byagaragaje ko iki gitekerezo
cyashibutse ku birori bya Super Bowl Halftime igiye kumara imyaka 60 itegurwa.
Super Bowl Halftime ni kimwe mu birori biza imbere mu guteza imbere umuziki, imyidagaduro n’imikino.
Tugiye kubagezaho urutonde rw’abahanzi bagaragaye muri ibi
bitaramo kuva muri 2000.
Michael Jackson yahaye
umurongo uruseho ibi birori bya Super Bowl aho byakurikiwe n’abarenga Miliyoni
133.4 ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabagera kuri Miliyari 1.3 ku
isi hose, kikaba aricyo gikorwa mu igenecyerezwa cyarebwe cyane mu mateka kuri Televiziyo.
·
2025: Kendrick Lamar
·
2024 Usher wafashijwe n’abarimo Alicia Keys,
Jermaine Dupri, H.E.R., will.i.am, Lil Jon, Ludacris
·
2023: Rihanna
·
2022: Eminem, Dr. Dre. Snoop Dogg, Kendrick Lamar na
Mary J. Blige
·
2021: The Weeknd
·
2020: Shakira, Jennifer Lopez, Bad Bunny, J Balvin,
Emme Muniz
·
2019: Maroon 5, Travis Scott, Big Boi
·
2018: Justin Timberlake, The Tennessee Kids
·
2017: Lady Gaga
·
2016: Coldplay, Beyonce, Bruno Mars
·
2015: Katy Perry, Lenny Kravitz and Missy
Elliott
·
2014: Bruno Mars, Red Hot Chili Peppers
·
2013: Beyonce
·
2012: Madonna
·
2011: The Black Eyed Peas, Usher, Slash
·
2010: The Who
·
2009: Bruce Springsteen na the E Street Band
·
2008: Tom Petty & The Heartbreakers
·
2007: Prince na the Florida A&M marching
band
·
2006: The Rolling Stones
·
2005: Paul McCartney
·
2004: Janet Jackson, Kid Rock, P. Diddy, Nelly
na Justin Timberlake
·
2003: Shania Twain, No Doubt na Sting
·
2002: U2
·
2001: "The Kings of Rock and Pop" ku
bufatanye na Aerosmith, 'N'Sync, Britney Spears, Mary J. Blige na Nelly
· 2000: "A Tapestry of Nations" bafatanije na Phil Collins, Christina Aguilera, Enrique Iglesias, Toni Braxton na 80-person choir
TANGA IGITECYEREZO