RFL
Kigali

Mutesi Jolly, Muheto na Naomie mu barase amashimwe Miss Vanessa wambitswe impeta

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/09/2024 11:24
0


Nyuma y'uko byari byakomeje kuvugwa ko umubano wa Miss Uwase Vanessa Raissa uri mu bakobwa bahiriwe na Miss Rwanda na Dylan Ngenzi urenze ubucuti, aba bombi bamaze gutera intambwe iganisha ku kubana.



Umushabitsi mu birebana n’ubwiza n’imideli, Uwase Vanessa Raissa yambitswe impeta na Dylan Ngenzi yaherukaga gutangariza InyaRwanda ko umubano wabo ushingiye ku bucuti gusa.

Urukundo rw'aba bombi rukaba rwari rumaze igihe ariko barakomeje kurugira ibanga gusa muri iyi Kanama ni bwo rwatangiye kugarukwaho ubwo aba bombi bateraga intambwe yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Nyuma yo kwambikwa impeta yagize ati”Ndumva mfite amashyushyu yo kuba umugore wa Dylan Ngenzi. Nkunda uyu mugabo.”

Iyi ntambwe yakiriwe neza n'abiganjemo inshuti z’uyu mukobwa bose bamurata amashimwe, muri abo harimo Mutesi Jolly wabajijwe n’abakunzi be we igihe azaterera iyi ntambwe.

Hari kandi Miss Nishimwe Naomie, Miss Nshuti Divine Muheto,  Sacha Kate, Tidjara Kabendera, Julius Chita n’abandi batandukanye.

Miss Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015 na Dylan Ngenzi baherukaga kubatirizwa muri Zion Temple.Uwase Raissa Vanessa yishimiye kwambikwa impeta na Dylan Ngenzi akunda by'akatarabonekaMiss Uwase Vanessa Raissa amaze gushinga imizi mu birebana n'ubucuruzi bw'imibavu, ibirungo by'ubwiza n'ibindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND