RFL
Kigali

MC Tino yahishuye uko gusura The Ben na Pamella byamuviriyemo kumvikana muri ‘Plenty’

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/09/2024 18:35
0


The Ben yashyize hanze indirimbo yakozweho n’abantu batandukanye barimo umunyamakuru, umuhanzi, umushyushyarugamba MC Tino, wavuze ku mvano yo kuba ijwi rye ryumvikana muri iyi ndirimbo.



MC Tino avuga ko yakwifuza kubona abantu babarizwa mu myidagaduro bashyira hamwe bagakora cyane. Arashima The Ben kuko azirikana.

Mu kiganiro na inyaRwanda, MC Tino ati: ”Ni ukuvuga ngo The Ben ni umuntu twabanye cyera cyane, ikintu mukundira ni umuhanzi ufite umwihariko we ntabwo ajya yibagirwa abantu babanye umuntu wese babanye abe n’umumotari.”

Yavuze inzira byaciyemo ngo atange umusanzu mu ndirimbo nshya ya The Ben. Ati: ”The Ben yarampamagaye arambwira ngo ari gukora kuri Album, mu kujya kwa The Ben ntabwo nagiyeyo ngo tugiye gukora indirimbo yarambwiye ngo "MC Tino ngwino unsure", hashize igihe.”

Arakomeza ati: ”Ndamanuka ngera mu rugo na Pamella yari ahari aratwakira turishima turasangira na Prince Kiiiz yari ahari banyumvisha ‘beat’ barambwira 'urayumva ute', ndababwira nti sawa.”

The Ben yaje gusaba MC Tino ko yashyiramo ijwi rye mu buryo bwe rikaba ari ryo jwi ryumvikanamo. Tino avuga ko byaryoheje indirimbo bikayiha undi mwihariko.

MC Tino muri iyi minsi ari kuzana ibintu bishya mu ruganda rw’umuziki bitari bisanzwe harimo no gufasha abahanzi ku rubyiniro, bigaha ishusho nziza ibyo bakora.

Urugero ni Butera Knowless asigaye akunda gufasha. MC Tino yagize ati: ”Kuriya kwinjiza ku rubyiniro kwa Butera Knowless yifuje gukora ibintu bidasanzwe yari agiye kwigaragaza ku rubyiniro amaze igihe atagaragara.”

MC Tino avuga ko ari we wazanye igitekerezo ati: ”Mbwira Clement nti ese twagize akantu dukora kuko Kina Music ni inshuti zanjye.”

Clement yabihaye umugisha nuko MC Tino atangira afasha Butera Knowless. MC Tino ati: ”Ni umwihariko wanjye kuko ubundi nanakora ibirenze bitewe nuko ndimo niyumva muri ako kanya.”

KANDA HANO UKURIKIRE 'PLENTY' YA THE BEN YUMVIKANAMO MC TINO

MC Tino yasuye The Ben bamaze imyaka myinshi baziranye atanza umusanzu muri 'Plenty'MC Tino arashimira The Ben kugira umwihariko wo kuzirikana  MC Tino yavuze ko yifuje gutanga umusanzu mu bikorwa bya Butera Knowless bamaze igihe bafitanye umubano mwiza kandi byabaye byiza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND