Ku nshuro ya mbere muri Afurika hagiye kubera imurikagurisha ry'ikawa n'icyayi ry’iminsi ibiri rizabera mu Rwanda kuva tariki 7 kugeza ku wa 8 Nyakanga 2025. Rizabera kuri Kigali Convention Center, rikaba ryariswe “Africa Coffee and Tea Expo 2025” rizitabirwa n’ibigo bitandukanye byo hirya no hino muri Afurika.
Iri murikagurisha rifite intego yo guhuza abashoramari baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse n’abakunzi b’ikawa n’icyayi bungurane ibitekerezo ku bijyanye n'ibyarushaho kwagura ubucuruzi bwabyo.
Umuhango wo gutangiza iri murikagurisha wabaye muri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ubera kuri Kivu Noir ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Abarimo Donald Murphy, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Farmers Coffee Company, Francis Twagirayezu ushinzwe amasoko mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Richard Kellond, rwiyemezamirimo akaba n’umwe mu bashinze African Coffee College ndetse na Martin Mawo ushinzwe iyamamazabikorwa muri Rwanda Mountain Tea batanze ikiganiro kibanze ku kugaragaza akamaro k’iwacu mu buzima bwa buri munsi.
Francis Twagirayezu ushinzwe amasoko mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), abona iri murikagurisha ari umwanya mwiza wo kurushaho kumenyekanisha ibyiza by’icyayi n’ikawa bya Afurika.”
Ati “Ibi bigaragaza icyo u Rwanda rushobora gutanga kubahinzi ba kawa ndetse no kubashoramari, icyayi cy'iwacu kirihariye ariko dukeye uburyo bwiza bwo kucyereka Isi yose, iri murikagurisha rero ni bumwe muri ubwo buzabidufashamo."
Meti ukomoka mu gihugu cya Ethiopia avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda ku nshuro ya mbere atari azi ibyiza by'ikawa y'u Rwanda ariko yanyuzwe n'icyanga cyayo ubwo yari ahageze atungurwa no kuba yari atayizi yibwiraga ko iyo muri Ethiopia ariyo ya mbere.
Avuga ko iri murikagurisha rizutuma benshi mu banyafurika bamenya ubwiza bwa kawa n'icyayi byo muri Afurika mu buryo buboroheye.
Ati “Buri gihe iyo najyaga ku rugendo nitwazaga ikawa yanjye yo muri Ethiopia, ariko ubwo nazaga mu Rwanda mu 2015 nabwo naje nyitwaje gusa ubwo narimaze kunywa ku ikawa y’u Rwanda na nabikoze ngeregeza ariko nahise nishima cyane ndavuga nti iki nicyo gihugu cyonyine nzajya jyamo bitansabye kwitwaza ikawa y'iwacu, ubu rero abandi bameze nkanjye bagiye kumenya byoroshye ko n'ahandi hari ikawa n'icyayi muri Afurika.”
Candy Basomingera wo mu Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Inama Rwanda Convention Bureau (RCB) avuga ko bishimiye kuba bagiye gutegura iri murikagurisha rizitabirwa n'abasaga 800, ndetse ari uburyo bwiza bwo guhuza abahinzi, abacuruzi n'abagura cyangwa abakiriya.
Ati “Twishimiye kuzakira iri murikagurisha rizahuza abahinzi, abaguzi, abacuruzi n’abandi bagera kuri 800.”
Muri iki gihe mu Rwanda umunsi ku munsi hafungurwa inyubako nyinshi zicururizwamo ikawa n’icyayi, ibintu bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka itanu ishize.
Usibye amaduka acuruza ikawa n’icyayi hirya no hino mu bitaramo naho iyo uhageze uhasanga ubucuruzi bw’icyayi cyangwa ikawa ndetse ubona byitabirwa n’abasirimu cyane, ibintu bituma umubare munini w'urubyiruko uyoboka ibi binyobwa.
Usibye abagura ikawa n'icyayi abasore n’inkumi bamwe na bamwe basigaye barayobotse cyane ibijyanye na ‘Bussiness’ zo guteka cyangwa gutunganya icyayi n'ikawa ndetse henshi mu Mujyi wa Kigali hari amashuri abyigisha.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Africa brewing for prosperity”. Iri murikagurisha rizaba ari urubuga rw’ubucuruzi ruhuza abahinzi n’abacuruzi ba kawa n’icyayi bo muri Afurika n’abaguzi mpuzamahanga, hagamijwe kwerekana ibicuruzwa byiza bya Afurika ku isoko mpuzamahanga no guteza imbere ubucuruzi.
Abitabiriye bazabona amahirwe yo kwitabira ibiganiro, kumurika ibicuruzwa, no kugirana ibiganiro by’imbonankubone n’abaguzi batoranyijwe. Hari kandi n’uburyo bwo gusura za kawa n’icyayi, gusura inganda, ndetse no gukora ibikorwa by’ubukerarugendo nko gusura ingagi.
Kwitabira
iri murikagurisha bizatanga amahirwe yo guhura n’abayobozi b’inganda,
abashoramari, abaguzi, abacuruzi, abashakashatsi, n’abandi bafite aho bahuriye
n’uru rwego, bikazafasha mu kwagura isoko no guteza imbere ubucuruzi bwa kawa
n’icyayi muri Afurika.
Uhereye
ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Farmers
Coffee Company, Donald Murphy, Umuyobozi ushinzwe amasoko mu kigo cy’Igihugu
gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi
n’ubworozi (NAEB), Francis Twagirayezu, Meti wari umusangiza w'amagambo, Rwiyemezamirimo akaba n’umwe mu bashinze
African Coffee College, Richard Kellond, ndetse na Martin Mawo ushinzwe
iyamamazabikorwa muri Rwanda Mountain Tea batanze ikiganiro kibanze ku
kugaragaza akamaro k’iwacu mu buzima bwa buri munsi
Francis
Twagirayezu ushinzwe amasoko mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere
iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), yatangaje ko
iri murikagurisha “Africa Coffee and Tea Expo” ari umwanya mwiza wo kurushaho
kumenyekanisha ibyiza by’icyayi n’ikawa by’u Rwanda
Meti wari umusangiza w’amagambo mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iri murikagurisha ry’ikawa n’icyayi
Umuyobozi
Mukuru wa Rwanda Farmers Coffee Company, Donald Murphy yagarutse ku rugendo rwo gushora imari mu ikawa n'icyayi, n'igikenewe kugirango uru rwego rutere imbere
Rwiyemezamirimo
akaba n’umwe mu bashinze African Coffee College, Richard Kellond yagarutse kuri bimwe mu bihugu byamenye ubukungu buhishe mu guteza imbere ikawa n'icyayi
Martin
Mawo ushinzwe iyamamazabikorwa muri Rwanda Mountain Tea, yagaragaje ko hakenewe guteza imbere urwego rw'uburezi kugirango abantu biyumvemo ikawa n'icyayi
AMAFOTO: Dieudonne Murenzi- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO