RFL
Kigali

Bruce Melodie yakomoje kuri The Ben na Baby Emelyne mu ndirimbo ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien-Aimé-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/09/2024 18:56
0


Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yakoranye n’umunya-Kenya, Bien-Aimé Baraza wamamaye muri Sauti Sol.



Bruce Melodie yatunguranye atangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo tariki ya 27 Nzeri 2024, umunsi na The Ben yari yatangaje ko na we azashyirira hanze indirimbo.

Kuri ubu yamaze kuyigeza ku mbuga zose zicurizwaho umuziki, akaba ari indirimbo yakoranye na Bien-Aime Baraza uheruka kumushimira kuba yaremeye ko bakorana.

Muri iyi ndirimbo hagaragaramo ibintu bitandukanye ariko by'umwihariko agace gato Bruce Melodie agaragara akurura umwambaro w’imbere w’umukobwa, bisa neza n’amashusho ya The Ben na Baby Emelyne. Mu gihe gito iyi ndirimbo isohotse, aka gace gakomeje guhererekanwa cyane. 

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Fayzo Pro ikaba ari impano y’abanyabirori kuko irabyinitse. Bruce Melodie ashyize hanze iyi ndirimbo iri kuri Album ‘Sample’ mu gihe amaze gushyira hanze izindi ziyigize zirimo nka ‘Sowe’.

Muri iyi minsi uyu muhanzi ari gutaramira mu bice bitandukanye by’igihugu mu bitaramo by’uruhererekane bya MTN Iwacu na Muzika Festival. Azabisoza akomereza muri Canada aho azataramira mu mpera z’Ukwakira kugeza mu ntangiriro z’Ugushyingo 2024.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IYO FOTO'

Bien-Aime aheruka gutangaza ko Bruce Melodie ari umuhanzi udasanzwe yishimiye kuba bafitanye indirimbo zirimo n'iyamaze kugera hanze Inkuru ya Baby Emelyne na The Ben yahereye i Musanze, Bruce Melodie yayikomojeho muri 'Iyo Foto'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND