RFL
Kigali

The Ben yashyize hanze ‘Plenty’ yitabajemo abantu batandukanye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/09/2024 12:28
0


Mugisha Benjamin [The Ben] yasohoye indirimbo nshya yagizwemo uruhare na Niyo Bosco uri mu bahanga mu muziki cyane mu kwandika.



Nk'uko yari amaze iminsi yarabiteguje abakunzi be, The Ben yasohoye indirimbo yatanganyijwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz.

Mu gihe mu myandikire yafatanije na Niyo Bosco.Iyo unumvise mu majwi yayo naho arimo uretse ko hanumvikanamo amajwi y’abandi.

Amashusho yayo akaba akozwe mu buryo bw’amagambo [Lyrics Video] mu gihe byitezwe ko aya nyayo azajya hanze mu bihe bya vuba.

The Ben ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe muri Mutarama 2025 byitezwe ko azakora igitaramo cyo kumurika Album kizabera muri BK Arena.

Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye bwite hanze mu Kuboza 2023 .

Muri uyu mwaka wa 2024 yatanze umusanzu mu ndirimbo zirimo ‘Sikosa’ ya Kevin Kade bahuriyemo na Element Eleeeh.

Yakoranye kandi indirimbo na Bensol wo muri Kenya yitwa ‘Uno’.

KANDA HANO UKURIKIRE INDIRIMBO 'PLENTY'

">

Amakuru ahari ni uko The Ben ageze kure umushinga w'igitaramo cyo kumurika Album






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND