Kigali

Iby'ihezwa na munyangire bivugwa mu bitaramo nyarwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/09/2024 10:03
0


Ingingo yo kuba hari byinshi bibera inyuma y’amarido bituma kuri bamwe basanga ibitaramo bihora bigarukamo abahanzi bamwe, abandi babikwiye bakimwa umwanya ikunze kugaruka kenshi hanibazwa icyaba kibitera, ngo bamwe babone amahirwe abandi bayabure.



Buri mwuga wose ugira imbogamizi zawo bijyanye n'aho ibihe biba bigeze n’icyo Isi  iba isaba, mu muziki nyarwanda naho ni uko hagenda haduka ibintu runaka bishya yaba mu buryo ukorwamo n’uko ucuruzwa.

Ibi ntabwo bisigana n’imiteguriwe y’ibitaramo, ugarutse nko mu Rwanda usanga ingingo yo gutumira abanyamahanga byaragiye bigarukwaho kenshi yaba mu ndirimbo no mu nkuru.

Ibi byaje gutuma abanyarwanda bagenda bahabwa umwanya wisumbuyeho dore ko n’ibihangano byabo bisigaye bigira igikundiro cyo hejuru kuruta iby’abanyamahanga.

Ikibazo ariko kuri ubu cyibazwa akaba ari iyihe mpamvu ituma abahanzi bamwe aribo basa nk’abagaruka mu bitaramo bitegurwa.

InyaRwanda twegereye bamwe mu bakurikiranira hafi  imyidagaduro batubwira uko babibona.

Karemera OnesphoreUyu munyamakuru wa RC Huye agaragaza ko icyo kibazo usanga gishingira ku kuba hari abategura ibitaramo bitari ku rwego rw’abahanzi bifuzwa n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Aha avuga ko hari abahanzi bamaze gufata umwanzuro w'uko bakoramo ibintu byabo bijyana n’uburyo bibahendamo, ugasanga atacyitabira ibitaramo bidahuje n'ibyo yifuza mu buryo bw’amafaranga.

Iki kikaba cyatuma umuhanzi byoroshye  kubona  ari we uhora agaruka kuko we icyo areba ahanini ari uko yakoze atitaye ku cyavuyemo.

Karemera Onesphore agaragaza ikindi kintu abona ati”Akazu na munyangire, ugasanga hari umuntu utegura ibirori n’ibitaramo ariko niyo waba wakoze indirimbo iremereye gute udashobora kubigaragaramo kubera ibibazo bwite, ibintu wavuga ko ari ubunyamwuga buke.”

Kugeza ubu kandi abona hakiri ikibazo cyo kuba hari ababashaka kungukira ku muhanzi, ati”Injyawuro na Komisiyo usanga biba mu gutegura ibitaramo, igiciro niba ari aya, runaka umubwire aya, ugasanga aribugere ku muhanzi ari nta na kimwe cya kabiri.”

Alex Kavukire [Kalex]

Uyu munyamakuru wa Isango Star yagagaje ko byaba byiza hari ubishoboye agasaranganya abahanzi muri rusange ariko icyo gihe na none yaba afite indi ntego hari kuba wenda yaba ari umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere ubuhanzi.

Yongeraho ko bishobora kuba ubukangurambaga runaka bwateguwe n'ikigo cya Leta cyangwa umuryango udaharanira inyungu yo twayibazaho, tukayibaza ko  wenda yakozwe mu ishusho y’igihugu, abahanzi b’igihugu kubera iki mutabasaranganije.

Akomeza avuga ko niba ari rwiyemezamirimo wabikoze birumvikana na we gutekereza ku iterambere ryabo akorera cyangwa ry’abanyarwanda  bigoranye.

Kuko ngo  iyo hajemo icyitwa ubucuruzi habamo kureba no guciririkanwa ku ruhande rw'ugiye gukora ubucuruzi n'abanyorohereza kugira ibyo akora bishyirwe mu bikorwa.

Ati"Kandi abategura ibitaramo barareba, ni bande bakunzwe, ni bande bifuzwa, buriya kudasaranganya abantu cyangwa kuvuga ngo abahanzi runaka nibo bahora mu bitaramo, bihura n’ubucuruzi n’uburyo ki umuntu yatangiye ubucuruzi bwe."

Agaruka ku cyerekeranye n'ibiciro ati"Habaho kandi guciririkanwa kandi buriya abahanzi baragoye urebye nko mu bahanzi buriya  ushobora gusanga umuhanzi washyizeho igiciro cya Miliyoni 5Frw kugira ngo ajye mu gitaramo icyo ari cyose."

Undi muhanzi ugasanga we byoroshye kuganira na we wamubwira  ngo mfite Miliyoni 3Frw cyangwa mfite Miliyoni 1Frw kandi tuzakora ahantu hane, akabyumva vuba, uwo muntu mu by’ukuri yakorohereje mu kazi.

Ati"Uwo rero udashobora guhindura ibiciro hari ubwo usanga ntayo ufite, nanjye ntabwo nshobora kwemera kujya gukorana n’umuntu ungora kandi hari unyorohereza rwose."

Gabiro Guitar

Iyi ngingo uyu muhanzi na we yagize icyo ayivugaho, agaragaza ko abahanzi batumirwa ari benshi ahubwo ikibazo kigaruka ku biciro byabo bitangana.

Kuba umubare ugaruka wahora ari umwe ni uko abo bahanzi bafitanye imikoranire n’abategura ibitaramo cyangwa babasha guciririkanwa bigakunda 

Guitar agaragaza ko hari umuti ibi byatangiye kuvugutirwa, ati”Abahanzi bafite gahunda barimo gutangira kwiga kwitegurira ibyabo.”

Ikindi abona ariko hakiri imbogamizi mu bategura ibitaramo ni uko benshi bumva ko umuhanzi nyarwanda kumuha umwanya ku rubyiniro ari ukumuzamura byonyine.

Ati”Kuko ashobora kugira Ingengo y’Imari nini yishyura umunyamahanga, ugasanga umunyarwanda amuhaye intica ntikize cyangwa bikanarangira anamwambuye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND