RFL
Kigali

Elon Musk yavuze ku by'urukundo rwe na Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/09/2024 11:28
0


Nyuma y'iminsi ishize bivugwa ko umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk ari mu rukundo na Giorgia Meloni Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, aya makuru Musk yamaze kuyatera utwatsi gusa yemeza ko yatwawe n'uburanga bwe.



Mu minsi ishije ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amafoto y'umuherwe wa mbere ku Isi, Elom Musk, yahuje urugwiro na Giorgia Meloni. Aya mafoto yatumye benshi bacika ururondogoro  ni ayo  bafotowe bitabirie ibirori bya 'Globol Citizen Awards'.

Aha ni naho Elon Musk yashyikirije igihembo Giorgoa Meloni nyuma yo kumutaka ko ari umuyobozi mwiza ukorana ubwitange. Bakiva ku rubyiniro bahise bajyana kwicara ku meza amwe ari naho bakomeje kuganirira.

Amakuru yahise akwirakwira mu binyamakuru byo hanze no ku mbuga avuga Elon w'imyaka 53 amaze igihe gito mu rukundo na Giorgia Meloni w'imyaka 47 wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani ku va mu 2022.

Icyakoze nyirubwite Elon Musk yamaze gushyira umucyo kuri aya makuru, avuga ko ari ibihuha abantu bihimbiye ngo babicuruze. Mu kiganiro na Reuters yavuze ko ubwo yajyaga muri biriya birori yarikumwe n'umubyeyi we ko atabigiyemo arikumwe na Giorgia nk'uko byavugwaga.

Ati''Nagiye muri biriya birori ndikumwe na Mama wanjye, ntabwo najyaniranye na madame Meloni. Niho twahuriye turaganira turamenyana. Ntabwo dukundana nta n'undi mubano wihariye dufitanye. Ntekereza ko abantu babonye amafoto yacu bagatangira gukwiza ibihuha''.

Uyu mugabo utunze Miliyari 266.3 z'Amadolari, yavuze ko yemeranye n'abavuga ko Giorgia Meloni ari umugore w'uburanga. Yagize ati: ''Nibyo koko ni mwiza cyane hashize igihe tuziranye, nabonye uburanga bwe na mbere hose. Ni umuntu mwiza rwose''.

Elon Musk na Georgia Meloni barebanaga akana ko mu jisho mu birori baherutse guhuriramo

Ifoto ya Minisitiri w'Intebe, Georgia akora ku itama Elon iri mu byatumye benshi bavuga ko bari mu rukundo

Elon Musk yahakanye ibyo gukundana na Giorgia Meloni, gusa yemeza ko yatwawe n'uburanga bwe

Uyu muherwe kandi yavuze ko amaze igihe kinini aziranye na Minisitiri w'Intebe, Geogia Meloni

Giorgia Meloni yari aherutse gutandukana na Andrea Giambruno wari umugabo we kuva mu 2015, banafitanye umwana 1 w'umukobwa








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND