RFL
Kigali

Ntibapfa gucika intege! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Melissa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/09/2024 15:49
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Melissa ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kigereki aho risobanura ngo ubuki. Izina Melissa ryatangiye gukoreshwa cyane mu kinyejana cya 18 mu bihugu bivuga Icyongereza.

Bimwe mu biranga ba Melissa:

Ni umuntu ushabutse, uzi kwihangana ku buryo uko ibibazo byaba biri kose ahagarara kigabo agashaka ibisubizo.

Ntabwo apfa gucika intege, ni wa muntu uhora abona ibintu mu buryo bwiza .Azi gusabana no gusetsa usanga aho ari abantu batabasha guceceka kuko azi kuganira
Azi gukora, n’iyo akiri muto imyanzuro afata ndetse n’ibikorwa bye biba bitandukanye n’abandi bo mu kigero cye.

Melissa ni wa muntu ukora ibintu byinshi ku buryo usanga yiyemeza no gukora ibyo adashoboye kubera ukuntu aba yifitiye icyizere.

Umuryango we n’inshuti abaha agaciro, aba yumva yakundwa, ni byo bimuha umutekano.

Icyo yiyemeje gukora aragikora ntabwo yakwemerera ikintu ngo ugombe kumwibutsa cyangwa kuzamwishyuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND