RFL
Kigali

Rayon Sports yakuye atatu i Rubavu ikomeza kugarura icyizere mu bafana bayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/09/2024 17:21
0


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0 mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikomeza kugarura icyizere mu bafana bayo.



Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 28 Nzeri 2024 Saa Cyenda kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Abakinnyi 11 ba Rutsiro FC babanje mu kibuga; Matumele Monzobo, Habyarimana Eugene, Bwira Bandu Olivier, Shyaka Philbert, Ngilimana Alexis, Uwambazimana Leon, Nizeyimana Jean Claude, Kwizera Eric, Mumbere Jeremie, Habimana Yves na Mumbere M. Jonas.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Khadime Ndiaye, Fitina Omborenga, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Niyonzima Olivier Seif, Aruna Madjaliwa, Muhire Kevin, Charles Baale, Azi Bassane na Iraguha Hadji.

Umukino watangiye ubona ikipe ya Rayon Sports iri hejuru ndetse ku munota wa gatanu yari ibonye igitego habura gato ku mupira wazamukanywe neza na Aziz Bassane acenga yinjira mu rubuga rw'amahina agiye kurekura ishoti birangira myugariro wa Rutsiro FC arishyize muri koroneri.

Ikipe ya Rutsiro FC yari iri imbere y'abafana bayo nayo ntabwo yiburiraga kuko yabonaga uburyo imbere y'izamu nk'aho Niyonzima Olivier Seif yatakaje umupira wifatirwa na Mumbele Jeremie aho yashoboraga kuwubyaza umusaruro akaba yatsinda igitego ariko biranga.

Umukino wakomeje ubona Murera ikora itandukaniro bijyanye n'uko ariyo yihariraga umupira cyane ikanarema uburyo bwinshi imbere y'izamu. Ku munota wa 40, myugariro wa Rayon Sports, Nsabimana Aimable yaje kuva mu kibuga bitewe n'ikibazo cy'imvune yari yagize asimbuzwa Yussuf Diagne.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igice cya kabiri cyatangiye Robertinho utoza Rayon Sports akora impinduka mu kibuga havamo Niyonzima Olivier Seif utari wagize igice cya mbere cyiza hajyamo Kanamugire Roger.

Rutsiro FC yaje mu gice cya kabiri iro hejuru ndetse irata n'uburyo dore ko hari n'aho yashakaga penariti ku mupira Habimana Yves yateye myugariro wa Rayon Sports awukozaho n'intoki ari mu rubuga rw'amahina gusa birangira umusifuzi atayitanze.

Bidatinze ku munota wa 50 Rayon Sports yahise itanga ikosora ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku ishoti riremereye yarekuriye hanze y'urubuga rw'amahina ahawe umupira na Muhire Kevin.

Amakipe yombi yakoze impinduka mu kibuga aho Rayon Sports yakuyemo Aziz Bassane hajyamo Adama Bagayogo, naho ku ruhande rwa Rutsiro FC Uwambajimana Leon asimburwa na Ndikumana Christian.

Rutsiro FC yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura ndetse nko ku munota wa 80 yari ibonye uburyo Ndikumana Christian yarekuye ishoti nyuma yo guhererekanya neza ariko birangira rinyuze imbere y'izamu.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Rutsiro FC igitego 1-0 iba ibaye intsinzi yayo ya kabiri ibonye yikurikiranya ndetse bituma ijya ku mwanya wa gatatu n'amanota 8.

Indi mikino yakinwe ikipe ya Muhazi United yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 naho Musanze FC inganya na Marine FC igitego 1-1.


Abakinnyi 11 ba Rutsiro FC babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga 


Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND