RFL
Kigali

'Ndi umurinzi wanyu'! Trump yahaye isezerano rikomeye Abagore bazamutora

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/09/2024 14:03
0


Mu gihe habura igihe gito hakaba amatora ya 2024 muri Amerika, Donald Trump ukataje mu bikorwa byo kwiyamamaza, yamaze guha isezerano abagore bazamutora ndetse ababwira ko ari 'Umurinzi wabo'.



Umuherwe akaba n'umucuruzi kabuhariwe Donald Trump winjiye muri politiki bikanamuhira ndetse akaba yarabaye na Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ubu ageze kure ibyo kwiyamamaza ndetse yanahaye isezerano rikomeye abagore bazamutora.

Ibi yabikomojeho mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye muri Leta ya Pennsylvania. Ubwo yagezaga ijambo ku bihumbi by'abantu bari baje kumushyigikira biganjemo abo mu ishyaka ry'Abarepubulikani, yagize ati: ''Mfite ibintu byihariye nshaka kubwira abagore bose bo muri Amerika bazantora''.

Ati: ''Rwose niyumva nk'umurinzi wanyu ugomba kubarinda, munyemerere mbarinde. Ni muntora ntimuzongera gusigwa, ntimuzongera kuba mwenyine cyangwa ngo mugirire ubwoba ubuzima bwanyu. Ntimuzongera kuba mu byago, iryo ni sezerano mbahaye''.

Donald Trump ufite ikizero cyo gutsinda amatora, yahise anakomoza ku ngingo ihangayikishije abagore benshi ijyanye n'itegeko ribemerera gukuramo inda. Ati: ''Nimuntora ntimuzongera gutekereza cyangwa guhangayikishwa no gukuramo inda kuko nzagarura itegeko ribibemerera''.

Ibi abivuze mu gihe mu kiganiro mpaka aherutse kugirana na Kamala Harris bahanganye, yavuze ko ingingo yo gushyigikira abagore bakuramo inda bayihuriyeho ndetse ko biri mu bibazo bya mbere azakemura abaye Perezida.

Trump yahaye isezerano rikomeye abagore bazamutora

Yavuze ko ari umurinzi w’abagore anabasaba ko bamureka akabarinda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND