RFL
Kigali

Byinshi kuri ‘Zoanthropy’, indwara yo mu mutwe ituma ucanganyukirwa ukibwira ko uri inyamaswa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/09/2024 7:54
0


‘Zoanthropy’ ni indwara yo mu mutwe ituma umuntu acanganyukirwa agatangira gutekereza ko ari itungo cyangwa inyamaswa nk’imbwa, inka, ingona, injangwe n’izindi, ndetse akajya atangira kwitwara nka zo ku buryo ashobora kwabira, kumoka, guhebeba no kugaragaza indi myitwarire y’inyamaswa.



Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko uwibasirwa na ‘Zoanthropy’ akenshi aba asanganwe ibibazo byo mu mutwe n’indwara zo mu mutwe zirimo iyitwa ‘Schizophrenia’, iterwa no guhungabana kw’amarangamutima n’ibyiyumviro bya muntu, uyirwaye akagira ikibazo cyo kuzinukwa ibintu yakundaga, akarekera kwiyitaho ku buryo atangira no kwambara imyenda itameshe ntibigire icyo bimubwira, ntiyoge cyangwa ngo asokoze umusatsi we cyangwa ngo abe yanakwiyogoshesha.

Urwaye ‘Schizophrenia’ we aba agira ibimenyetso birimo kumva amajwi abandi batumva cyangwa akabona amashusho abandi batabona, akanagira ibitekerezo byihariye bidahuye n’ukuri, ku buryo uyirwaye agira uburyo abonamo ibintu cyangwa akabyumva mu buryo buhabanye cyane n’ubwo abandi babibonamo n’ibindi.

‘Schizophrenia’ kandi kugeza ubu ni yo ndwara yo mu mutwe yibasira Abaturarwanda benshi, kuko nka raporo y’Ibitaro bya Caraes Ndera yo mu mwaka wa 2022/2023 igaragaza ko  ‘Schizophrenia’ yasanganwe abantu 42.073 bangana na 43,93% by’abantu 95.773 bivurije muri ibyo bitaro muri uwo mwaka.

Tugarutse kuri ‘Zoanthropy’ ituma umuntu yanamoka nk’imbwa kubera kwiyumva nk’inyamaswa. Nk'uko bitangazwa na The Guardian, mu mwaka wa 2020 umugore w’imyaka 54 y’amavuko wo mu Bubiligi yasanganwe iyi ndwara itamenyerewe, dore ko yamaze umunsi wose yiyumva nk’inkoko ndetse akizera ko ari yo.

Byamenyekanye nyuma y’uko musaza we amusanze ari kuvuga nk’inkoko ndetse akagerageza kwitwara nka yo, aba ari bwo ajyanwa kwa muganga ndetse nyuma aza gutangaza ko yiyumvaga nk’aho ari inkoko agatangira no kwiyumva mu buryo budasanzwe mu bice by’umubiri we birimo amaguru n’amaboko.

Nyuma ibyavuye mu isuzuma yakorewe bigatangazwa n’Ikinyamakuru The Guardian byagaragaje ko uwo mugore atari yarigeze akoresha ibisindisha mu buzima bwe, ariko akaba yaramaranye igihe agahinda gakabije nyuma yo gupfa k’umwe mu bo mu muryango we.

Umushakashatsi wo muri Kaminuza yo mu Bubiligi, University Psychiatric Centre, Dr. Athena Beckers, yatangaje ko uwibasirwa na ‘Zoanthropy’ aba afite ibindi bibazo byo mu mutwe bityo ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwagutse kuri iyi ndwara, bigakorwa hanibandwa ku kuba igice cy’ubwonko cy’ufite ibimenyetso by’iyo ndwara cyacishwa mu byuma byo kwa muganga hagasuzumwa nyirabayazana.

Gusa iyi ndwara ntabwo ikunze kwibasira abantu benshi, kuko bigaragara ko kugeza mu 2012 mu rwego rw’ubuvuzi bw’Isi byari bimaze kugaragara ko abantu 56 ari bo  bayisanganwe guhera mu 1850.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND