RFL
Kigali

Uko abagore bagira ibyago byo kwicwa n'umutima kubera kudafashwa n'abatinya kubakora ku mabere

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/09/2024 19:30
0


Ubushakashatsi bugaragaza ko ab’igitsinagore bafatwa n’indwara y’umutima bari mu ruhame ku buryo bakenera ubutabazi bw’ibanze hifashishishijwe uburyo bwo gushitura umutima buzwi nka ‘Cardiopulmonary resuscitation (CPR)’, baba bafite ibyago byo guhitanwa na wo bigizwemo uruhare n’abatinya kubakora ku mabere mu gihe babaha ubwo butabazi



Inkuru ya 7 Sur 7 Ishami ry’u Bubiligi yo muri Gicurasi 2024 igaragaza ko ugereranyije n’ab’igitsinagabo, abagore 27% badahabwa ubwo bufasha mu gihe uburwayi bw’umutima bubarembeje bari mu ruhame bagakenera gushiturirwa imitima.

Ibyo bigirwamo uruhare no kuba iyo hatangwa ubwo bufasha biba bisaba gukora ku bice by’umubiri birimo amabere, abakabaye batanga ubwo bufasha bagatinya kuba babikora batabiherewe uburenganzira n’uwo mugore cyangwa umukobwa, nyuma bikaba byafatwa nk’icyaha ko uwahawe ubufasha yaba yakorewe ibigize ibyaha nko gukora ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu 2017 na Kaminuza ya Pennsylvania State yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubundi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Canada bayobowe na Dr. Alexis Cournoyer wo muri Kaminuza ya Montréal bugakorerwa ku baturage basaga 40,000 bo muri Canada bahawe ubufasha bwo gushiturirwa imitima bari mu ruhame, bwagaragaje ko ab’igitsinagore 61% ari bo bahabwa ubufasha, mu gihe ab’igitsinagabo ari 68%.

Ni mu gihe kandi inkuru ya BBC yo muri Werurwe 2024 na yo ishimangira ko ubundi bushakasatsi bwakozwe n’itsinda ryo muri Kaminuza ya Pennsylvania muri Amerika bugakorwa n’abarimo Audrey Blewer na Dr. Benjamin Abella, hagasesengurwa amakuru y’abaturage bagera ku 20,000 bo muri Amerika na bo bahawe ubufasha bwo gishiturirwa imitima mu ruhame, bwagaragaje ko ab’igitsinagore 39% ari bo bahawe ubufasha, mu gihe ab’igitsinagabo bari 45%.

Mu bindi bwagaragaje ni uko amahirwe yo kurokoka kw’abahawe ubwo bufasha na yo usanga yiyongera ku kigero cya 23% ku b’igitsinagabo. Iyi nkuru inakomoza ku kuba ubu bushakashatsi bwaragaragaje ko no guha ubufasha ab’igitsinagore muri ubwo buryo byongera gutera bamwe ubwoba iyo bigeze no ku kuba kubakorera CPR bisaba kubakuramo imyenda yo hejuru kugira ngo bigende neza, kuko bigaragazwa ko no kuyikora umuntu anambaye ‘isutiye’ bishobora kudatanga umusaruro mwiza.

Ni mu gihe kandi byagaragajwe ko no kuba henshi mu hatangirwa amahugurwa yo gutanga ubutabazi bwa CPR byigirwa kuri ‘mannequins’ zifite imiterere y’ab’igitsinagabo na byo bigira uruhare mu gutuma abantu batekereza ko guha ubufasha ab’igitsinagore hifashishijwe CPR ari ikibazo.

Ibi biri mu byatumye ibigo nka ACW Medical bitangira gutanga amahugurwa ku butabazi bw’ibanze bukwiye guhabwa umuntu ufatiwe n’umutima mu ruhame hagakoreshwa CPR, hatangira kwifashishwa na ‘mannequins’ zifite imiterere y’ab’igitsinagore ku gice cyo hejuru. 

Naho ubundi bushakashatsi bwakorewe ku bantu 548 hifashishijwe Urubuga rwa Amazon rwitwa ‘MTurk’, bwagaragaje ko 41.9% bagira ubwoba bwo kuba bakora ku mabere y’abagore bari kubashiturira imitima hifashishijwe CPR bagashinjwa ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina. Igitangaje ni uko ibyo byose batinda kubikorera mu ruhame, ariko ahiherereye ubwo bufasha bakaba babutanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND