Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Edouce Softman yatangaje ko yageze ku gukora indirimbo ‘Marry Me’ yahimbiye umugore we witwa Nyinawumuntu Delice Rwiririza mu buryo bwatunguranye, kuko byatangiye ubwo bari bagiye gufatira amafoto y’umuryango we mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba.
Ni ubwa mbere Edouce
Softman agaragaje umugore we mu ndirimbo nyuma y’umwaka urenze bahamije
isezerano ryabo biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.
Muri uyu mwaka ushize,
umuryango waragutse, kuko bibarutse imfura yabo. Mu kiganiro na InyaRwanda,
Edouce Softman yasobanuye ko nk’umuhanzi afite indirimbo nyinshi amaze igihe
ari gukoraho muri studio, ku buryo iyi yahimbiye umugore we itari hafi mu zo
yateganyaga gushyira hanze muri uyu mwaka.
Kandi asobanura ko
umugore we aba azi buri mu ndirimbo ari gukoraho, yaba izarangiye cyangwa se
izo afite muri studio. Yavuze ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo ‘Marry me’ muri we,
yumvaga ko azifashisha undi muntu mu rwego rwo kujyanisha n’ubutumwa
yaririmbyemo.
Ati “Mu by’ukuri ntabwo
ariwe nateganyaga kuba nashyira mu mashusho y’iyi ndirimbo kubera ko sinayo
nashakaga guhita nshyira hanze.”
Uyu muhanzi wamenyekanye
mu ndirimbo nka ‘Akandi’, avuga ko umugore we yisanze mu mashusho y’iyi
ndirimbo, mu rugendo rwabanjirijwe no kujya gufatira amafoto mu Karere ka
Bugesera.
Yavuze ko ubwo bajyaga
muri kariya kare, bari kumwe na gafotozi basanzwe bakorana, kandi akaba inshuti
y’umuryango we.
Akomeza ati “gahunda kwari ukugenda tugatembere tukifotoza nyuma tugataha, tugezeyo tubona ahantu heza cyane birangira gafotozi wacu avuze ati nyamara mwanakora amashusho (Video Clip) ndabona byavamo.”
Yavuze ko yahise agira
igitekerezo cyo kubyaza umusaruro uwo mwanya, ndetse yiyumvamo gufata amashusho
y’iyi ndirimbo, ariko ‘kubyumvisha umugore wanjye cyari ikibazo’.
Ati “Twabikoze nk’abantu
bakinira tumwumvisha ko ari amashusho asanzwe atazasohoka, hanyuma uwafashe
amashusho akora akazi. Ni nayo mpamvu mu ndirimbo hatagaragaramo ibintu
byinshi, n’imyambaro ntihinduka.”
Edouce avuga ko nyuma yo
gufata amashusho baratashye, hashize iminsi uwafashe amashusho aboherereza
ibyavuyemo, bakunda uburyo indirimbo ikozemo biyemeza kuyishyira hanze.
Ati “Yatwoherereje ‘Sample’
yayo twese tuyirebye turayikunda na Madame arayikunda cyane cyane ko yari n’indirimbo
yurukundo niko gufata umwanzuro wo kuyisohora gutyo ari ‘Visualizer’ ntakindi
twongereyemo.”
Edouce Softman yasohoye
amashusho y’indirimbo ‘Marry me’ yifashishijemo umugore we
Edouce yavuze ko umugore
we atari yiteguye kujya muri iyi ndirimbo, kuko babikoze mu buryo bwabatunguye
Umwaka urashize, Edouce
Softman arushinze n’umugore we Rwiririza Delice wahataniye ikamba rya Miss
Rwanda 2020
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MARRY ME’ YA EDOUCE SOFTMAN
TANGA IGITECYEREZO