RFL
Kigali

Spotify yerekanye impinduramatwara Wizkid yazanye muri Afrobeat mu myaka 10 ishize

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/09/2024 10:01
0


Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] umaze imyaka isaga 20 akora umuziki by’umwuga yashimwe n'urubuga rucururizwaho umuziki rwa Spotify rwagaragaje ubutwari bwe mu iterambere rya Afrobeat.



Tariki ya 17 Nzeri 2024, hizihijwe imyaka 10 Wizkid amaze ashyize hanze indirimbo ‘Ojuelegba’ yahinduye ibintu.

Iyi ndirimbo ‘Ojuelegba’ yakoze amateka yihariye muri Afrobeats maze yumvwa inarebwa n’ibihumbi by’abantu mu nguni zose z’Isi.

Mu kwizihiza imyaka icumi ishize ibi bibaye, Spotify yashyize hanze filime ngufi y’uburyo iyi ndirimbo yaciye uduhigo kuri uru rubuga.

Kuva mu mwaka wa 2014 ‘Ojuelegba’ yumviswe inshuro zisaga muri Miliyoni 55.

Yayoboye intonde zitandukanye mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa na Nigeria.

Byakomeje ibigwi by’uyu muhanzi n’ubwami yubatse mu muziki.

Imijyi itanu irimo Lagos, London, Port Harcourt, Abuja na Nairobi niho iyi ndirimbo yumviswemo cyane.

Iyi ndirimbo yumviswe ku kigero cyo hejuru n’abantu bari hagati y’imyaka 18 na 24 aho bihariye kugeza ubu 43% by’inshuro yumviswe.

Abari hagati y’imyaka 25-29 bayumvise ku kigero cya 23% naho abari hagati y’imyaka 30 na 34 bayumva ku kigero cya 13%.

Iyi ndirimbo yumviswe inshuro zirenga Miliyoni kuri Spotify mu gihe kiri munsi y’umwaka, mu myaka ine yari imaze kurenza Miliyoni 10. Mu kinyacumi imaze yarengeje Miliyoni 55 yumviswe kuri uyu muyoboro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND