Umuhanzi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D ari mu myiteguro yo gukora igitaramo gikomeye yise “Shine Boy Fest, Ten Years” mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki yahuriyemo n’ibyiza, ibibi ndetse n’ibicantenge ariko akomeza gushikama ku mpano ye.
Uyu musore wamamaye mu
ndirimbo nka ‘Biryogo’ yari amaze amezi abiri atangaje ko agiye gutaramira
abanya-Kigali nyuma y’igihe akorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku
Isi.
Azwi nk’umuhanzi ukora
amashusho y’indirimbo zihenze, kandi wita cyane ku guhora mu itangazamakuru,
binyuze mu bihangano bye.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe
avuga ko igitaramo cye yise “Shine Boy Fest, Ten Years”, kizaba ku wa 30
Ugushyingo 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali.
Ni ubwa mbere azaba
ataramiriye hariya hantu mu gitaramo cye bwite. Ariko si ubwa mbere azaba
azamutse urubyiruko rw’aho. Muri Gicurasi 2024, nabwo yari muri Camp Kigali,
aho yari yitabiriye igitaramo cya Platini P, icyo gihe yaserutse arinzwe n’umupfumu.
Agiye gutaramira
Abanyarwanda n’abandi mu gihe aherutse mu bitaramo byabereye mu Bubiligi no mu bihugu byo mu Burayi. Kandi, mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo
yatangiye gushyira hanze indirimbo mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be.
Aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Kimwe Zero’, ndetse ari no mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yakoranye na Platini P.
Davis
D avuga ko muri iki gihe anahugiye mu gutegura indirimbo nshya zizaba zigize
Album ye nshya. Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo nyinshi kandi ‘ziryohe
amatwi’. Yaherukaga gusohora Album yise ‘Afro Killer’ yariho indirimbo zakunzwe
cyane.
Mu
bindi bikorwa ari gukora muri iki gihe, harimo no kwitegura gushyira hanze
udukingirizo twamwitwiriwe aho azakorana n’umuryango Syber Rwanda.
Davis
D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari ‘umwana w’abakobwa’.
Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye
mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Uyu
muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane
binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze
indirimbo zirimo nka ‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’ n’izindi.
Davis D ni
umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu
bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho
ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko
abantu bagakwiriye kubimwubahira.
Yakoranye
by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe
akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga
y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Imyambarire
ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry’amashusho, imikoreresheje y’imbuga
nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira
abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki.
Davis D ari
kwitegura gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KIMWE ZERO’ YA DAVIS D
TANGA IGITECYEREZO