Byibuze mu mwaka wa 2027, umuherwe Elon Musk ari guhabwa amahirwe yo kuba umuntu wa mbere utunze amafaranga tiriyari y’Amadolari ku Isi mu gihe nta gihombo yahura nacyo mbere y’icyo gihe.
Mu minsi mike ishize,
nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru ko umuherwe Elon Musk ariwe uri guhabwa
amahirwe yo kuba umuherwe wa mbere utunze Trillion y’amadolari byibuze mu mwaka
wa 2027.
Ni amakuru abantu benshi
babuze uko bayasobanukirwa kuko si Elon Musk washyize intera nini hagati ye n’abandi
baherwe bahora bahanganira umwanya wa mbere ndetse akenshi bakunda kumwanikira
ku mafaranga.
Nyamara nubwo bimeze
bityo, ubushakashatsi bwa Informa Connect Academy bwerekeye ko Elon Musk usanzwe
ari nyiri Tesla, SpaceX, X, n’ibindi bikorwa bitandukanye, ari ku rwego rwo kunguka arenga
110% ku mutungo we mu gihe cy’umwaka.
Ikinyamakuru Bloomberg
Billionaires Index, cyemeza ko Elon Musk ubu ariwe muntu wa mbere ukize ku Isi
akaba atunze Miliyari 251 z’amadolari. Aya ntabwo umuntu yakwigora ayashyira mu
manyarwanda kuko kuyasoma no kuyumvisha umuntu byagorana.
Iyo ukoze imibare kugira ngo umenye amafaranga Elon Musk yinjiza ku mwaka mu gihe koko ayo atunze yiyongeraho 110% mu gihe cy’umwaka, usanga Elon Musk buri mwaka yiyongeraho amafaranga miliyari 276 z’amadolari.
Iyo ufashe izi miliyari
yinjiza ukazikuba n’imyaka 3 ibura ngo tugere mu mwaka wa 2027, usanga azaba
amaze kunguka miliyari 828 zamadorali kandi mu gihe igishoro cye cyaba kikiri
cya cyindi n’ubundi afite magingo aya. Ubwo wafata iyi nyungu yose ukongeraho
igishoro cye, ukabona ko azaba atunze arenga Trillion icyo gihe.
Kuba ahise ajya imbere y’abandi
baherwe bahanganye, ni uko kugeza magingo aya ariwe muherwe uri kubarizwa ku
mpuzandengo y’amafaranga yinjiza iri hejuru y’abandi baherwe bahanganiye ku
isoko ry’ifaranga.
Si Elon Musk uhabwa
amahirwe yo gutunga Trillion y’amadorali mu gihe cya vuba kuko ku mwanya wa
kabiri hazaho Gautam Adani w’umuhinde nawe ashobora kuzatunga Trillion mu mwaka
wa 2028 mu gihe amafaranga yinjiza yakomeza kuba 123% nk’uko ariyo mpuzandengo
y’ibyo yinjiza magingo aya.
Jensen Huang, umuyobozi
mukuru w’ikigo cy’ikoranabuhanga Nvidia, na Prajogo Pangestu, washoye imari mu
by’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro ya Indoneziya, bahabwa amahirwe yo
kuba batunga Trillion mu mwaka wa 2028.
Bernard Arnault,
umuyobozi wa LVMH Moët Hennessy Louis Vuitton, Mark Zuckerberg, umuyobozi
mukuru wa Meta, nabo bahabwa amahirwe y’uko ibyo bakora bibaye bitabahombeye mu
mwaka wa 20230 nabo bakwinjira mu mubare w’abatunze Trillion y’amadolari.
Elon Musk niwe uri guhabw amahirwe yo gutunga trillion mbere y'abandi baherwe bose ku Isi
Adani ari ku mwanya wa kabiri mu bahabwa amahirwe yo gutunga trillion vuba
TANGA IGITECYEREZO