Romy Jons wahisemo amazina ya RJ The DJ mu muziki, yandikanye ishimwe agaragaza ko yiteguye kongera gutaramira mu Mujyi wa Kigali mu bitaramo bine mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abafana n'abakunzi b'umuziki we.
Ni umwe mu basore
bahiriwe no gutumirwa i Kigali, ndetse agira umubare munini w'itsinda
rimuherekeza mu bitaramo byose atumirwamo mu bihe bitandukanye.
Hari abatebya bakavuga ko
ahora mu ngendo nka mubyara we Diamond, akaba n'inshuti ye. Rj The Dj yagize izina
rikomeye bitewe n'uko ari Dj wihariye wa Diamond.
Kandi Abanyarwanda
bamwiyumvamo ahanini biturutse mu kuba ariwe wagize uruhare rukomeye rwagejeje
ku kuba The Ben yarakoranye indirimbo 'Why' na Diamond.
Yifashishije konti ye ya
Instagram, kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, RJ The Dj yavuze ko tariki 26
Nzeri 2024 azataramira i Kigali muri Tiamo Lounge, ku wa 27 Nzeri
2024 azacurangira ahitwa 'Shouters Lounge', ku wa 28 Nzeri 2024 ataramire
ahitwa Crystal Lounge, urugendo rwe ruzasorezwa muri Pili Pili, ku
wa 29 Nzeri 2024.
Ni byo bitaramo byinshi agiye gukorera i Kigali nyuma y'igihe atangiye urugendo rw'umuziki. Uyu musore yaherukaga i Kigali, ubwo yacurangaga muri The Green Lounge na Crystal Lounge, ku wa 1 Kamena 2024.
Mu bihe bitandukanye Romy
Jons yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo The Baraka Prince bakoranye
indirimbo ‘Bora Iwe’, Sholo mwamba bakoranye indirimbo ‘Walete’ n’izindi.
Asanzwe afitanye
indirimbo na Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Kanama 2019
Rommy Jones yabwiye Radio ya Wasafi ko yasabye ubushuti Meddy kuri konti ya
instagram kugira ngo bakorane indirimbo.
Romy mu mpera za Kanama
2019 yasohoye Album yakubiyeho indirimbo 12 yise “Changes”. Yifashishijeho
abahanzi b’amazina azwi muri Afurika barimo Jose Chameleone wo muri Uganda,
Harmonize, Morgan Heritage, Ray Vanny, Diamond Platnumz, Vanessa Mdee n’abandi.
Yamamaza iyi album
yanavuze ko hari ho indirimbo yakoranye na Meddy wo mu Rwanda anavuga ko ari we
wamuhurije muri Amerika na Diamond banoza ikorwa ry’ indirimbo.
Iyi ndirimbo yakorewe
muri Tanzania ikorwa na Producer Made Beats wo mu Rwanda.
Ubushuti bwa Romy Jons na Meddy buhera mu mpera za 2023 ubwo yamwakiraga ku kibuga cy’indege muri Tanzania. Umushinga w’indirimbo Meddy yakoranye na Diamond Platnumz na wo watunganyirijwe muri Tanzania nubwo kugeza ubu itarasohoka.
RJ The Dj yateguje ibitaramo
bine mu Mujyi wa Kigali
RJ The Dj asanzwe ari Dj wihariye wa Diamond, umunyamuziki wagwije ibigwi muri Afurika
RJ The Dj yaherukaga i Kigali mu bitaramo bibiri byabaye muri Gicurasi- aha yari acungiwe umutekano na Ya Ntare- usanzwe ari umurinzi wa The Ben
RJ The Dj yakunze kugaragaza ko anyurwa no gutaramira i Kigali, kuko ahafite abahanzi b'inshuti
Nyuma y'amezi atatu, RJ The Dj yatangaje ibitaramo bine i Kigali
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO RJ THE DJ YAKORANYE NA MEDDY NA RAYVANNY
">
TANGA IGITECYEREZO