RFL
Kigali

Inzozi zanjye ni ukubona isi yose yumva ubutumwa buri mu ndirimbo zanjye - Enock Uwiringiyimana

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:16/09/2024 15:45
0


Uwiringiyimana Enock uzwi nka Enock mu muziki, ni umuramyi ubarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa karindwi, ufite inzozi zikomeje mu muziki aho yifuza "kubona isi yose ibasha kumva ubutumwa" buri mu ndirimbo ze.



Enock avuga ko iwabo ari muri Kigali ku Gisozi, ariko kuri ubu atuye i Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba. Yasengeraga mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rya Kagugu mu ntara ya Kacyiru ariko kubera imirimo yaje kwimukira i Rubavu, ubu akaba yanditswe mu itorero rya Gates of Hope SDA Church.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Enock yavuze ko yatangiye kuririmba kera cyane akiri umwana muto afite nk'imyaka 6 "nibwo namenye ko mfite impano yo kuririmba kuko ni bwo nahimbye indirimbo yanjye ya mbere natewe n'imikino twakinaga turi abana bato cyane aho twaririmbaga akaririmbo nitaga "Boss araje".

Uyu muramyi w'impano ikomeye mu muziki akomeza avuga ko yaje kugira igitekerezo cy'uko "aho naririmbaga 'Boss araje' nabihinduramo 'Yesu araje', biba bibaye indirimbo maze kuva uwo munsi menya ko mfite impano yo kuririmba no guhimba indirimbo bituma ndushaho kubikunda no kubigerageza kenshi gashoboka".

Yakomeje asobanura inzira yanyuzemo mu muziki we, ati "Mu by'ukuri rero nakomeje kuba mu makorali y'abana cyane mu rusengero cyane harimo Korali "Abana b'Umwami Choir" yo mwitorero rya Kagugu nyuma nkomeza muri Korali Gospel Memory yo mw' itorero rya Kimihurura ho mu Ntara ya Apade ariko yahoze iri mu ntara ya Kacyiru.

Mu by'ukuri rero narakomeje mu mashuri yisumbuye nkomeza kuririmba, nabwo njya muri korali ku ishuri yitwaga "Murailles de Sion" ho muri College Adventist de Rwankeri, nkomeza kuririmba, njya mu cyiciro cyisumbuye cy'amashuri yisumbuye nkomeza kuririmba ari na bwo nasohoye indirimbo yajye ya mbere yitwaga "Ikirere".

Avuga ko iyo ndirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu mwaka wa 2015. Ati "Iyo ndirimbo yarakunzwe cyane ariko icyo gihe nigaga mu mwaka 5 w'amashuri yisumbuye mu kigo cy'amashuri cya E.S.T.G giherereye i Gisenyi mu mujyi.

Indirimbo ze zose zikaba ziri kuri channel ye ya Youtube yitwa "Uwiringiyimana Enock official", akaba ariyo mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga ze zose uretse Instagram aho koresha @Uwiringiyimanaenoc bifatanye, naho kuri Facebook akaba yitwa Uwiringiyimana Enock.

Nyuma y'iyo ndirimbo yitwa "Ikirere" yamwinjije mu muziki, yakora izindi ndirimbo nyinshi harimo: "Gereza", "Izimpamvu", "Nzagushira Iteka", "Ubana ute", "Tuzishimana", "Ndi umugenzi", "Ampagararaho", "Hari ukuntu ubigenza", "Humura", "Mu gihugu cy'ibyiza", "Hari umunsi", "Calvary", "Ruratsinze" n'izindi. 

Ati "Izo zikaba ari Indirimbo 14 zirimo 10 zifite amashusho (video) n'izindi enye (4) z'amajwi ariko na zo zirimo izo ndimo gutegurira amashusho yazo". Avuga ko akora umuziki kuko ari umuhamagaro we mu "kwigisha abantu iby'Ubwami bw'Imana n'uburyo iturinda n'uburyo idukunda turi abanyabyaha nkumva nkwiriye kubibabwira nkoresheje impano nziza yampaye yo kuririmba".

Enock avug ko yinjiye mu muziki arangamiye kogeza inkuru nziza ya Yesu Kristo Ati "Nifuza cyane kubona umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana utera imbere nk'uko tubibona mu bindi bihugu byateye imbere bityo najye nkifuza gushyira itafari ryanjye kugira ngo n'abazaza nyuma yanjye bazasange nanjye hari icyo nakoze."

Yunzemo ati "Icyo nasorezaho ni ko gukorera Imana nta gihombo kibamo iyo ubikora ubikunze kandi ubyishimiye bitanga amahoro yo mu mutima kandi bigatuma ubaho unezerewe. Iyo ndirimba numva ndimo mbwira Imana yanjye nk'aho turi kumwe kandi bituma mporana umunezero nubwo naba ndi mu bihe bigoye;

Bityo rero uwo munezero ni wo mba nifuriza. Buri muntu wese uzumva ibihangano byanjye bimuhumurize kandi bimwongerere imbaraga muri we. Ahanini ni ugutanga ihumure ku mitima ikomeretse no gukomeza abahamagawe n'Umwami Yesu."

Yagarutse ku nzozi zee mu muziki, ati "Ni ukubona isi yose ibasha kumva ubutumwa buri mu ndirimbo zanjye kugira ngo turusheho gufatanya kwamamaza ubutumwa bwiza, nabo bazisangize abandi kugira ngo ubutumwa burusheho kugera kure.

Icya kabiri ndifuza cyane kuzakora igitaramo nk'icyo islael Mbonyi na Chryso Ndasingwa bakoze bakabasha kuzuza BK Arena bigakunda. Mu nzozi mfite hamwe no gusenga Imana ndifuza cyane kuzataramana n'abantu b'Imana muri iriya nyubako nk'uko bariya baramyi batubanjirije babikoze Imana ikabibashoboza bigakunda.  

Icya nyuma ni uko ngomba gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga nk'uko tubibona mu bindi bihugu byateye imbere nubwo ubushobozi buba bugoye ariko Imana izabana natwe kandi idushyigikire."

Ku bijyanye n'abahanzi akunda, yabanje kuvuga ko "Iki kibazo kirakomeye ariko ni na cyiza cyane usibye ko abantu bose bakora indirimbo zihimbiza Imana ndabakunda cyane by'umwihariko pe kuko igihe kinini nkimara nkurikirana ibihangano byabo ariko reka mvuge mo bamwe na bamwe bagiye bankora ku mutima cyane.

Ku mwanya wa mbere ndahashyira Patrick Nyamitari, Mani Martin, Aime Uwimana, Richard Ngendahayo, Israel Mbonyi, Ben na Chance, James na Daniellah, Vestine na Dorcus, Papi Clever,Tracy n'umugabo we Rene. Ni benshi cyane nkunda harimo na Aline Gahongayire, Gentil Misigaro, Serge Iyamuremye, Bizimana Patient, Gaby Kamanzi;

Amakorali nayo ni menshi sinayavuga yose ariko by'umwihariko Ambassadors of Christ choir, Healing Worship Team, Alarm Ministry, True Promises,.. ni benshi nkunda rwose ariko njyewe by'umwihariko umuntu wese ukora ibintu bye neza ndamufana rwose. Hanze y'u Rwanda nkunda kumva Gaither Vocal Band ya U.S.A".


Enock Uwiringiyimana yavuze urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

REBA INDIRIMBO "ICUMBI" YA ENOCK


REBA INDIRIMBO "IMVURA Y'IMIGISHA" YA ENOCK FT JANVIER & LEVIS


REBA INDIRIMBO "IMPAMBA" BY ENOCK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND