Umwe mu bahanzi bakomeye muri East Africa,Jose Chameleone, yatangaje ko ari kugorwa no kuzuza inshingano za kibyeyi ku bana be, ndetse ko bimugoye kuvanga ubuzima bw'ubusitari n'umuryango we.
Uyu mugabo uri mu bafatwa nk'inkingi ya mwamba mu muziki wa Uganda, yahishuye ko kuba ari icyamamare bituma ahura n'imbogamizi iyo agerageje kwitwara nk'umubyeyi, ku buryo kubihuza byombi bimukomereye cyane.
Yavuze ko ari ibintu bimukomereye kuko buri gihe iyo agerageje kwitwara nk'umubyeyi akaba yagira igikorwa runaka akorera abana be, bo ntibabibona nk'umubyeyi ubikoze ahubwo bavuga ko abikoze kugira ngo yerekane ubwamamare bwe.
Ibi bituma abana be bahora bamucira imanza, ndetse bakamwibutsa ko adakwiye kwibwira ko ari icyamamare yibwira ko Isi yose yayifashe bityo ko adakwiye gukora ibintu ashaka kwerekana ubwamamare bwe.
Ati "Kuba umubyeyi ni imbogamizi kuri njye. Rimwe na rimwe iyo nitwaye mu buryo runaka, abana bange batekereza ko ari uko ndi icyamamare bakanyibutsa ko ntari icyamamare ndetse ko ngomba kurekera gutekeza ko Isi nayigaruriye.
"Mu by'ukuri ndi kugorwa no kuba icyamamare no kuba umubyeyi icyarimwe, ariko buhoro buhoro uko bazagenda bakura bazabona impamvu ndi guhangayika bigeze aha". Kugeza ubu Jose Chameleon afite abana batanu yabyaranye na Daniella Otim, kugeza ubu utuye muri America n'aba bana.
TANGA IGITECYEREZO