Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko yasabye imbabazi Mama we, nyuma y'uko yifashishije umugore we Pamella Uwicyeza mu ndirimbo agaragaza ko yitegura kwibaruka.
Yabisubije umunyamakuru wa InyaRwanda kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024 mu kiganiro n'itangazamakuru.
The Ben yavuze ko kwifashisha Pamella Uwicyeza byari mu rwego rwo kubika urwibutso, ariko yabonye ko bitanyuze benshi, harimo na Mama we, Mbabazi Esther.
The Ben yavuze ko yafashe icyemezo, asaba imbabazi Mama we. Ati "Abantu bagira uburyo babonamo ibintu, kuri twebwe ntabwo twabibonyemo ikibazo, usibye ko abantu ntabwo mbarenganya kuko n'ubwo twebwe ntacyo byari bidutwaye ariko na Mama umbyara ntabwo yabyishimiye. Ndanamusaba imbabazi imbere yanyu mwese, Mama ambabarire, kandi ndasaba imbabazi abantu babibonye mu yindi shusho."
Abajijwe niba ashobora gusiba iyi ndirimbo kubera ko itashimishije umuryango we 'yifashe'.
The Ben ari kwitegura igitaramo cye bwite, kizaba tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, azamurikaramo Album 'Plent Love' izaba iriho indirimbo 12.
Iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye nshya; ndetse ubwo yayishyiraga hanze yumvikanishije ko ari ikimenyetso gishimangira ko yabaye umwe na Pamella. Kandi ko inkuru y’urukundo rwabo ifite ipfundo.
Uyu mugabo yanavuze ko kwifashisha umugore we mu ndirimbo “Ni ikimenyetso cy’imbaraga z’urukundo rwa nyarwo.” Iyi ndirimbo igiye hanze, mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, ari bwo Pamella yahishuye ko yiteguye kwibaruka.
‘True Love’ ibaye indirimbo ya Kabiri, The Ben yifashishijemo Pamella, kuko yanamwifashishije mu ndirimbo ‘Ni Forever’ bakoreye mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Rubavu n’ahandi.
Iyi ndirimbo ‘True Love’ mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer Real Beat, ni mu gihe amashusho yakozwe na John Elarts, ni nawe wakoze ‘Ni Forever’. Yakorewe muri Studio ya Country Records, ari nayo yakorewemo ‘Ni Forever’.
Ni mu gihe imyambaro The Ben na Pamella baserukanye muri iyi ndirimbo yahanzwe n’inzu z’imideli za Matheo ndetse na Fly Mama Africa.
The Ben yatangaje ko yasabye imbabazi Mama we nyuma y'uko agaragaje mu ndirimbo Pamella Uwicyeza akuriwe
The Ben yavuze ko hari benshi batanyuzwe n'uko yagaragaje ko yitegura kwibaruka
The Ben avuga ko kwifashisha umugore we mu ndirimbo byari mu rwego rwo kubika urwibutso
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA THE BEN AVUGA KO YABABAJE UMUBYEYI WE
TANGA IGITECYEREZO