RFL
Kigali

Daniel Olmo wari umaze iminsi afatiye runini FC Barcelona yavunitse

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/09/2024 9:24
0


Umunya Esipagne Dani Olmo uherutse gusinyira FC Barcelona, ndetse akaba ari mu bakinnyi bakomeje kuyifasha gukusanya intsinzi muri Shampiyona ya Esipagne, yavunitse.



Mu mukino w'u munsi wa Gatanu wa Shampiyona ya Esipagne, ubwo FC Barcelona yatsindaga Girona ibitego 4-1, umukino warangiye itishimye kubera kuvunikisha Dani Olmo baherutse gukura muri RB Leipzig.

Amakuru ava mu ikipe ya RB Leipzig Dani Olmo yahoze akinira, avuga ko imvune ya Dani Olmo yo mu itako idakunda kuba ikanganye cyene, ahubwo aba ari imitsi yo mu itako iba yikanze, gusa bikamusaba iminsi iri hagati ya 7-10 kugira ngo yongere gusubira mu kibuga.

Mu gihe byaba bimeze gutya, Dani Olmo imikino atakinira FC Barcelona harimo uwo izakina na AS Monaco muri UEFA Champions League ku wa kabiri w'icyumweru gitaha, ndetse n'umukino wa Gatandatu muri Shampiyona ya Esipagne Laliga, ubwo FC Barcelona izaba ikina na Villarreal. 

Mu gihe imvune ye Olmo yarenza igihe cyavuzwe na RB Leipzig itarakira, FC Barcelona yaba itangiye kwinjira mu bihombo kuko ubwo yagurwaga, umutoza wa FC Barcelona Hansi Flick, yatangaje ko ari umukinnyi uzafasha ikipe kwitwara neza mu mikino yo ku mugabane w'iburayi harimo na UEFA Champions League. 

Imvune ya Dani Olmo iteye icyuho mu kibuga hagati ha FC Barcelona cyane ko avunitse hari na bagenzi be bakina mu kibuga hagati bavunitse. Abo ni Gavi na Fermin Lopez. 


Dani Olmo wari umaze iminsi ari gufasha FC Barcelona kwitwara neza yahuye n'ikibazo cy'imvune


Amakuru avuga ko imvune ya Dani Olmo ishobora gukira hagati y'iminsi 7-10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND