RFL
Kigali

Gasogi United izakirira Rayon Sports kuri Stade Amahoro

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/09/2024 15:27
0


Ubwo Gasogi United izakira Rayon Sports ku mukino w'umunsi wa Kane muri Shampiyona y'u Rwanda, izayakirira kuri Stade Amahoro ivuguruye.



Ku itariki 21 Nzeri 2024 ni bwo Gasogi United izakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25, umukino uzabera kuri Stade Amahoro. 

Amakuru dukesha Rwandamagazine avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024 ari bwo Kakooza Nkuriza Charles (KNC) umuyobozi wa Gasogi United yagiye gusura Stade Amahoro mu rwego rwo gutangira gutegura uwo mukino wa Gasogi United na Rayon Sports. 

Gasogi United izaba ibaye ikipe ya mbere yakiriye imikino ya shampiyona kuri Stade Amahoro, kugeza ubu ni na yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona aho ifite amanota atandatu. 

Mu mukino wa mbere Gasogi United, yabanje gutsindira Mukura VS mu Karere ka Huye, naho uwa kabiri itsinda Marines FC kuri Kigali Pele Stadium. 

Rayon Sports yo izakina umukino w'umunsi wa kane, itarakina uwa gatatu kuko umunsi wa gatatu wa Shampiyona y'u Rwanda, biteganyijwe ko Rayon izakina na APR FC, kandi APR FC izaba iri mu marushanwa ya CAF Champions League. 

Kugeza ubu, Rayon Sports iracyafite amanota abiri kuko umukino wa mbere yaguye miswi na Marines FC naho uwa kabiri igwa miswi na Amagaju FC. 


Gasogi United iyoboye Shampiyona izakirira Rayon Sports kuri Stade Amahoro ivuguruye 


Gasogi United niyo kipe ya mbere izakirira umukino wa Shampiyona y'u Rwanda kuri stade Amahoro ivuguruye 


Gasogi United izakina na Rayon Sports ku munsi wa kane wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND