RFL
Kigali

Mushumba Charles wari umutoza wa REG BBC yerekeje muri APR WBBC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/09/2024 13:21
0


Mushumba Charles wari umutoza mu ikipe ya REG Basketball Club yerekeje mu ikipe ya APR Women Basketball Club nk'umutoza mukuru.



Ni amakuru yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 6 Nzeri 2024. 

Ibi bibaye nyuma y'uko mu minsi yashize iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu mukino wa Basketball,itangaje ko yazanye Ogoh Odaudu ukomoka muri Nigeria nk'umutoza wayo mukuru mbere y'uko imikino ya kamarampaka itangira gukinwa.

Amakuru avuga ko ari nayo mpamvu Mushumba Charles yahisemo kuva muri REG BBC bitewe nuko yamuzaniyeho undi mutoza mukuru kandi ariwe wari usanzwe ari kuri izi nshingano.

Ibi ni nabyo byatumye uyu mutoza atagaragara mu mikino 3 ya kamarampaka ikipe ya REG BBC yatsinzwemo na APR BBC. 

Mushumba Charles werekeje mu ikipe ya APR y'abagore ya Basketball yari yarageze muri REG BBC mu mwaka ushize wa 2023. Uyu mutoza yamenyekane cyane atoza IPRC Huye n’amakipe atandukanye.

Mushumba Charles yerekeje muri APR WBBC izakina na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza mu mikino ya kamarampaka nyuma y'uko ibaye iya kabiri muri shampiyona.

Mushumba Charles werekeje muri APR W BBC 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND