RFL
Kigali

FERWAFA yahisemo amafaranga ku mukino wa Nigeria kurusha intsinzi?

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/09/2024 11:13
0


Hakomeje kwibazwa niba Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryaba ryahisemo amafaranga ku mukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi izakinamo n'iya Nigeria cyangwa niba yaba ari intsinzi.



Ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha tariki ya 10 Nzeri 2024 Saa Cyenda, nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi izababa yakiriye iya Nigeria muri State Amahoro mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Ku munsi w'ejo ku wa Kane nibwo FERWAFA yashyize hanze ibiciro byo kuzinjira kuri uyu mukino aho ahasanzwe hejuru ari 2000 Frw, ahasanzwe hasi ni 2000 Frw, VIP ni ibihumbi 20 Frw naho Business Suite iri ahazwi nka ‘Executive Seat’ ikaba ari ibihumbi 50 Frw ndetse na ‘Executive Box’ yashyizwe kuri 1.000.000 Frw.

Nyuma y'uko iri shyirahamwe ry'umupira w'amaguru rishyize hanze ibi biciro benshi ntabwo babibyishimiye dore ko ariwo mukino mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda ugize itike ya Miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda.

Bamwe bavuga ko ubundi umukino w'ikipe y'igihugu uba ukwiye gushyirwa ku mafaranga make kugira ngo abajya kuwureba babe benshi.

Ikindi kandi bavuga ko uyu mukinnyi Amavubi izakinamo na Nigeria uzanakinwa ku wa kabiri mu minsi y'imibyizi aho abantu baba bari mu kazi bityo ko kugira ngo FERWAFA ikurure abazawureba yagombaga kwishyuza amafaranga make.

Kuba FERWAFA yishyuje amafaranga bamwe bavuga ko ari menshi bizafasha Amavubi?

Icyo ikipe y'igihugu ikeneye ntabwo ari amafaranga ahubwo ni intsinzi kandi kimwe mu bafasha kuyibona harimo n'abafana.

Imikino mike imaze gukinirwa muri Stade Amahoro nyuma y'uko ivuguruwe igashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi birenga 45 yagaragaje ko kuyuzuza bigoranye cyane.

Ku mukino uheruka APR FC yari yakiriyemo Azam FC ntabwo Stade yuzuye hari imyanya myinshi itarimo abafana kandi byarageze aho no kwinjira bikaba ubuntu.

Mu gihe abafana batazajya kureba uyu mukino bivuze ko FERWAFA izaba ihombye kabiri. Ntabwo ya mafaranga azaboneka ndetse nta nubwo abasore b'Amavubi bazabona ababa inyuma ngo bashake amanota kuri Nigeria.

Ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yaherukaga kwakira umukino yanatsinzemo Afurika y'Epfo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, icyo gihe itike ya make yari 1000 Frw naho iya menshi yari 10000 Frw.

Benshi bari kuvuga ko byari bikwiye ko iyo umukino ushyirwa ku 1000 Frw aha make nk'uko byari byagenze ubuheruka ku mukino wa Afurika y'Epfo.

Amavubi azakina uyu mukino nyuma y'uko anganyije na Libya igitego 1-1 nayo barikumwe mu itsinda D mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.


Amatike y'umukino w'Amavubi na Nigeria atari kuvugwaho rumwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND