RFL
Kigali

Cindy yavuze ku mpamvu yanze kujya kuba mu nzu y’umugabo we

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/08/2024 16:59
0


Cinderella Sanyu [Cindy] uri mu bahanzikazi bamamaye mu itsinda rya Blu3 yasobanuye impamvu adashobora gukora ikosa ryo kujya kuba mu nzu y’umugabo we.



Cindy yavuze ko kugeza ubu abana mu nyubako ye n’umugabo we Pryne Atiko Okuyo, uyu mwanzuro uyu mugore akaba yarawufashe bishingiye ku bihe bitoroshye yanyuzemo.

Nk'uko Cindy yabitangaje, bikaba byaratewe n’uburyo inkundo yagiye anyuramo bwa mbere zagiye zimugendekera.

Ati”Nk’umugore hari igihe kigera ukumva urambiwe kujya ujya kuba mu nzu z’abasore mu kunda uva hamwe ujya handi ugafata umanzuro ukavuga uti 'bazajye bansanga hano igihe nikigera bakumva babyifuza bashaka kugenda bazagende.”

Gusa ariko nubwo bimeze gutyo abana n’umugabo we mu nzu ye aho kuba yaragiye mu y’umugabo ngo urukundo rwabo rumeze neza.

Yatangaje ko umugabo we, Prynce Atiko Okuyo ari umuntu mwiza kandi ameranye neza n’abana uyu muhanzikazi yabyaye mbere.

Uyu mugore w’imyaka 38 isaga 20 ayimaze akora umuziki, yagiye avugwa mu rukundo n’abantu batandukanye.

Gusa abazwi cyane bakaba aribo babyaranye barimo Mario Brunetti babyaranye umwana w’umukobwa bise ‘Amani’.

Yaje kandi kujya mu rukundo na Joel Okuyo Prynce banakoze ubukwe ku wa 11 Ukuboza 2021, bakaba bombi bafitanye abana.Cindy Sanyu yavuze ko adashobora kujya kuba mu rugo rw'umugabo we ngo ntiyifuza kuzigera yahukana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND