Alpha Rwirangira ari mu bahanzi b’inkingi mwubatsi z’umuziki nyarwanda aho abagiye bahura na we mu bihe bitandukanye bamuvuga imyato, abakuru kuri we bakamurata ubukaka.
Alpha Rwirangira yegukanye ubugira Kabiri irushanwa rya Tusker Project Fame ryagiye rihemba akayabo kugera rishyizweho akadomo mu 2014 kubera ibibazo by’Ingengo y’Imari.
Massamba Intore ubwo yerekezaga muri Canada aho afite ibitaramo bigera kuri bibiri aho kimwe azahuriramo na Alpha Rwirangira yamugarutseho.Agaragaza ko ari umuhanzi mwiza cyane w’ijwi ryihariye kandi yishimiye kuba bagiye kongera guhura.
Ibyo guhura bikaba byanamaze kuba nk'uko Massamba Intore yabisangije abamukurikira.
Alpha Rwirangira kuri ubu uri gukora umuziki wo kuramya
no guhimbaza Imana, yagiye akomeza kubera urugero benshi ndete impanuro yagiye aha
abakiri bato kuri we baracyazizingatiye.
Muri abo harimo Albert Mutsinzi wigeze kumucurangira muri
Rwanda Day ya 2016, azirikana ikiganiro yabahaye, mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda yagize ati”Yaratubwiye ngo urwego
uzageraho mu buzima bwawe ntuzigere uhindura uwo wari uriwe.”
Alpha Rwirangira kandi ngo yabasabye kuzajya iteka baca
bugufi kuko bifasha gutekereza neza ikindi cyisumbuye wakora ariko ngo iyo wishyize
hejuru uba ubura gato ngo usubire hasi.
Albert Mutsinzi agaruka ku kindi, ngo yabasabye ko ari ukugira ikinyabupfura no gusenga dore ko uyu muhanzi mu muco we habamo gusenga
no gusengera abo bagiye gukorana mbere y'uko bagera ku rubyiniro.
TANGA IGITECYEREZO