RFL
Kigali

Impundu kwa Justin Bieber wibarutse imfura

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/08/2024 15:27
0


Umuhanzi w’icyamamare, Justin Bieber, yavuze amashimwe ari ku mutima we nyuma yo kwibaruka imfura y’umuhungu yise ‘Jack Blues Bieber’.



Mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumeru gishize nibwo umuhanzi kabuhariwe Justin Bieber, yatangaje ko we n’umugore we Hailey Baldwin bibarutse imfura y’umuhungu. Ni mu gihe muri Werurwe aribwo batangaje ko bitegura kwibaruka.

Aya makuru meza Justin Bieber yayanyujije ku rukuta rwa Instagram ye aho yashyuziho ifoto y’ikirenge cy’umwana we ariho ukukoko kwa Nyina. Ati: ‘Urakaza neza mu rugo Jack Blues Bieber’'. Ibi byatumye abafana be n’abandi bamukurikirana bamuha ‘Congratulations’ banamwifuriza kuba umubyeyi mwiza.

Nubwo uyu muhanzi uvuka muri Canada ntamagambo menshi yashyize kuri ubu butumwa bwe, gusa ubu yagize icyo abivugaho.

Ni mu kiganiro gito yagiranye n’ikinyamakuru Rolling Stones, aho yibanze ku marangamutima afite kuva yaba umubyeyi.

Yagize ati: “Ntabwo byoroshye gushyira mu magambo uko niyumva gusa n’ibyishimo kuri njye n’umugore wanjye. Nashimye Imana yaduhaye umwana w’umuhungu akavuka neza. Narimfite ubwoba ko hashobora kubamo ikibazo gusa byose byagenze neza”.

Bieber w’imyaka 30 yongeyeho ko kugeza n’ubu atarabyakira neza ko ari ‘umu papa’.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nyinshi, yibarutse imfura yari amaze imyaka 6 arushinze n’umunyamideli Hailey Baldwin.

Muri Werurwe nibwo umuryango wa Bieber watangaje ko witegura kwibaruka

Hashize iminsi 2 gusa Justin n’umugore we bibarutse imfura y’umuhungu 

Amashimwe ni yose kuri Justin Bieber nyuma yo kwibaruka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND