Iyo witegereje neza aho u Rwanda rumaze kwigeza mu myaka 30 ishize rwiyubatse, nta kabuza uhita ugira icyizere ko n’aho rugana ari heza bijyanye n’icyerekezo rwihaye. Ibi bishimangirwa n'uko nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994, hatewe intambwe ifatika mu mibereho y'Abanyarwanda no mu bukungu bw'igihugu muri rusange.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu muri gahunda zigamije kuzamura ubukungu bw’abaturage binyuze mu kubaha imirimo ibinjiriza amafaranga, uburezi na serivisi z’ubuzima byongererwa imbaraga. Umusaruro mbumbe wazamutse ku mpuzandengo irenga 7% buri mwaka, n'ibyo umuturage yinjiza bigera ku 1040$, avuye ku 111$ mu 1994.
Muri gahunda y’imyaka
irindwi igamije kwihutisha iterambere, u Rwanda rwihaye intego yo guhanga
imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, kugira ngo rushobore guhangana n’ubushomeri.
Kuva mu 2017 kugeza mu
2023 hahanzwe imirimo mishya miliyoni 1.1, mu ngeri zitandukanye z’ubukungu
bw’igihugu ndetse iyi gahunda ishobora kuzakomeza mu myaka itanu iri imbere
hakajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
Imibare igaragaza ko mu
myaka 30 ishize u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe, ubukungu buzamuka ku
mpuzandengo yo hejuru, ndetse n'uwahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel
Ndagijimana yakunze kugaragaza ko buzakomeza kwihagararaho no mu myaka iri
imbere.
Mu gushaka kumenya neza ishusho y’imyaka 30 ishize y’ubukungu bw’u Rwanda ari nayo ishingirwaho mu guha abanyarwanda icyizere cy’ejo hazaza heza kurushaho, InyaRwanda
yaganiriye n’umuhanga mu by’ubukungu akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki,
Nizeyimana Alexis, maze ashimangira ko mu myaka 30 ishize hubatswe umusingi ubukungu
bw’ibihugu bwubakiyeho uyu munsi.
Mu byashyizweho mu myaka yatambutse, harimo
amategeko agenga ubukungu bw’igihugu haba arebana n'umutungo (uwa leta
n'uw'abantu ku giti cyabo), hagiyeho amategeko arebana n'ishoramari no kuryoroshya,
hajyaho inzego n'inkiko zihariye zishobora gukemura ibibazo byavukamo; mbese
uburyo bwose bw'inzego n'amategeko bihabwa umurongo.
Mu kwagura ubukungu bw'igihugu kandi, hubatswe ibikorwa remezo nk'imihanda yoroshya
ubuhahirane n'ubukerarugendo, amashanyarazi n'amazi bikenerwa mu nganda, mu bucururuzi no mu mibereho isanzwe, inyubako zo gukoreramo, ikoranabuhanga
rifasha mu nzego zose z'ubukungu n'ishoramari, ibibuga by'indege byoroshya ingendo, gutwara abantu n'ibintu mu rwego rwo guhuza igihugu n'amahanga ya
kure.
Hatejwe imbere ubuhinzi n’ubworozi
bigaburira inganda, hubakwa inganda, hazamurwa ubukerarugendo n'ubucuruzi na
serivisi muri rusange.
Uyu musingi w'ubukungu rero
warubatswe ndetse bituma ubukungu bw'igihugu bwaguka ku buryo muri iyi myaka
umusaruro mbumbe ku muturage ku mwaka wavuye hafi ku busa ukarenga ku 1000$
nuri 2023.
Ijanisha ry'abaturage bakennye ryavuye hafi kuri 70% rigera kuri 30%. Igihugu kibonera ingengo y'imari itarimo inkunga kugera kuri 80%.
Alexis yagize ati: “Uku kwaguka k'ubukungu kwatanze umusaruro mu mibereho myiza y'abaturage aho umuriro w'amashanyarazi ubu ugera kuri 73% y'ingo zose tuvuye hasi ya 10% muri iyo myaka, amazi meza agera ku baturage hejuru ya 70%, amashuri kuva ku ncuke kugera ku makuru yiyongereye ku buryo bugaragara, ibitaro n'amavuriro byariyongereye, n'ibindi byinshi.”
Akomoza ku myaka 5 iri
imbere, Alexis yavuze ko ubukungu buzakomeza gukura mu nzego zabwo cyane ko Umukuru w'Igihugu yabyijeje abanyarwanda. Yasobanuye ko hakenewe kongera
imbaraga mu buhinzi n'ubworozi cyane cyane mu rwego rw'ubushakashatsi butuma
inyongeramusaruro zikenewe (imbuto, ifumbire, imiti, intanga z'amatungo)
zikorerwa imbere mu gihugu zigahendukira abaturage.
Abona kandi hakenewe gushyira imbaraga mu buhinzi buhangana n'ihindagurika ry'ibihe hafatwa amazi
y'imvura agakoreshwa no gufata neza ubutaka. Mu bucuruzi ho hakenewe gushyiraho umurongo worohereza abagitangira kubukora kandi bafite
amikoro macye.
Hakenewe kandi umurongo worohereza ishingwa ry'inganda nto cyane cyane izitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, amashyamba, ibumba n'ibindi.
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, Alexis yagize ati: "Hakenewe gukorwa
ibishoboka byose iyi myaka 5 ikaba yashira tubonye umuhanda wa Gari ya Moshi
kuko byakoroshya gutwara abantu n'ibintu kdi bikagabanya bifatika igiciro
cy'ubwikorezi."
Mu bindi bikenewe, harimo imbaraga
zidasanzwe mu kuzamura ubwinshi n'ubwiza bw'ibikorerwa mu Rwanda ku buryo hagabanwa icyuho kiri hagati y'ibyo igihugu cyohereza mu mahanga n'ibyo gitumizayo.
Hakenewe kuzamura ireme
ry'uburezi no guhuza uburezi n'isoko ry'umurimo kugira ngo ubu bukungu bobone
abakozi bashoboye haba mu nzego za Leta no mu bikorera.
Hakenewe kandi ubukangurambaga
mu baturage bose bujyanye no gukora no kudasuzugura umurimo uwo ari wo wose, 'kuko
umuturage ufite icyo yinjiza yorohereza ubuyobozi bwe muri Leta kumukorera icyo
atishoboye aho kurwana no kumushakira inkunga y'ingoboka.'
Uburyo bwo gutoza urubyiruko rw'u Rwanda gukora imirimo iboneka aho ruhereye no kumenya ko 'gukira vuba ntaho biba ahubwo bisaba kubira icyuya kandi udasuzuguye umurimo n'iyo waba uhemba umushara muto,' nabwo bukeneye kongerwamo imbaraga.
Muri iyi myaka 5 iri imbere, hagomba kubungabunga ibidukikije hacungwa neza umutungo kamere igihugu gifite cyane cyane uw'amazi, ubutaka, amashyamba n'ibishanga ndetse hacungwa neza imyanda ikomoka ku bikorwa by'iterambere n'imibereho y'abantu mu Mijyi yose y'Igihugu n'udusantere twose tw'ubucuruzi n'imiturire. Aha kandi hagomba kuboneka umurongo uhamye wo gucunga amazi y'imvura ahantu hose hari inyubako zaba iz'ubucuruzi cyangwa imiturire.
Ni mu gihe indi mpuguke mu by'ubukungu akaba n'umusesenguzi mu bya Politiki, Dr Bihira Canisius na we yavuze ko nubwo ubukungu bw'u Rwanda buhagaze neza ariko nta byera ngo de, bityo ko hakenewe kongera imbaraga mu bijyanye n'umusaruro ndetse n'inganda kugira ngo haboneke ibihagije abanyarwanda ndetse n'ibyoherezwa mu mahanga.
Kugira ngo hatazagira urwego rudindiza izindi mu bikorwa by'ubukungu n'iterambere, impuguke mu bijyanye n'ubukungu zishimangira ko inzego zose zigomba kuzuzanya.
Impuguke zigaragaza ibi mu gihe Banki y’Isi igaragaza ko
umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu 1994 wari miliyoni 753.6$, mu 2000 urazamuka
ugera kuri miliyari 2.07$. Mu 2015 wageze kuri miliyari 8.54$. Ni mu gihe mu
2023 wageze kuri miliyari 15.283 Frw avuye kuri miliyari 11.983 Frw mu 2022.
Ubushakashatsi ku
mibereho y’ingo mu Rwanda bwakozwe mu mwaka wa 2000, bugaragaza ko icyo gihe
ikigero cy’ubukene cyari kuri 60.4% kivuye kuri 77.8% mu mwaka wa 1994,
icyizere cyo kurama kiri ku myaka 49.
Abana bagwingiye bari
42,7%, naho abana bagaragazaga ibimenyetso bikabije by’imirire mibi ari 29%. Mu
2015, abana bagwingiye bari 38%, baramanuka bagera kuri 33% mu 2020.
Mu 2000, ubushakashatsi
ku bipimo by’imibereho myiza y’abaturage bwagaragaje ko 90% by’Abanyarwanda
bakoraga ubuhinzi naho 89% bakaba bari mu cyiciro cy’abadakorera umushahara
cyangwa abikorera ibyabo.
Ubukene bwaragabanyutse,
bugera kuri 38,2% na ho ubukene bukabije bugera kuri 16% mu 2017 bigizwemo
uruhare na gahunda zirimo EDPRS ya mbere n’iya kabiri, VUP n’izindi, ndetse ubu
imiryango ikiri munsi y’umurongo w’ubukene ikomeza gufashwa kubwigobotora.
Ingengo y’imari y’u
Rwanda y’umwaka wa 2023/2024 igera kuri miliyari 5.115,6 Frw. Inkunga
z’amahanga zingana na 13% mu gihe inguzanyo ziva mu mahanga zigera kuri 24%
by’ingengo y’imari yose.
Impuguke mu by'ubukungu akaba n'umusesenguzi mu bya politiki, Ndagijimana Alexis yagaragaje ibikwiye kongerwamo imbaraga mu kurushaho gushimangira umusingi w'ubukungu bw'u Rwanda
Bimwe mu bigaragaza aho igihugu cyavuye, aho kigeze ndetse n'aho kigana harimo n'iterambere ry'ibikorwa remezo
TANGA IGITECYEREZO