Raporo nshya yashyizwe ahagaragara na Banki y'Isi igaragaza ko u Rwanda ruzinjiza miliyoni zirenga 660 z'Amadolari ya Amerika, aturutse mu bukerarugendo muri uyu mwaka wa 2024.
Iyi raporo izwi nka CEM
(Country Economic Memorandum) igaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje
kuzamuka neza nyuma y'icyorezo cya Covid-19 cyari cyahungabanyije ubukungu
bw'Isi ku buryo bukomeye mu myaka 4 ishize.
Muri uyu mwaka wa 2024,
Banki y'Isi iteganya ko amadovise azaturuka mu gusura ingagi agera kuri
miliyoni 200$, ibikorwa by'imyidagaduro bizinjiza miliyoni 110$, inama mpuzamahanga
zinjize arenga miliyoni 90$.
Ibi bitangajwe mu gihe hari gahunda yo gusangira ibyavuye mu bukerarugendo n’abaturage aho 10% by’agaciro k’ayinjijwe binyuze mu gusura ibyanya nyaburanga nka parike, ajyanwa mu mishinga irimo kubaka imihanda, ibitaro, amashuri n’ibindi.
Kuri ubu hamaze
gufashwa imishinga 1000 binyuze muri iyi gahunda, ndetse hatanzwe arenga
miliyari 12 Frw ku baturage.
Miliyoni zirenga 86$
azinjira aturutse mu bashyitsi basura inshuti n'abavandimwe, andi arenga
miliyoni 46$ yinjire aturutse mu bandi bashyitsi batandukanye bazasura u Rwanda
muri gahunda zabo.
Ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo
nabwo buteganyijwe ko buzinjiza miliyoni 68$.
Imibare igaragaza ko
abantu barenga miliyoni 1,4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko
bazikuba kabiri mu 2029.
Ubukerarugendo buzinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 600 $ muri uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO