Raporo ya 9 Africa Risk-Reward Index 2024 ishyira u Rwanda ku isonga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’ahantu hatekanye ku ishoramari ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Hashize imyaka 30 u Rwanda rutangiye urugendo rwo kwiyubaka, buri wese ashyize umutima ku cyamufasha kwikura mu bukene no guteza imbere igihugu, ibyatumye umusaruro mbumbe warwo wiyongera n’ibyo umuturage yinjiza bigera ku 1040$.
Ibi bijyana na politike
zashyizweho ziteza imbere ishoramari nk’ibyanya by’inganda, guteza imbere
ikoranabuhanga no kongera ibikorwa remezo.
Raporo ya Africa
Risk-Reward Index 2024 y'Ikigo cy’Abongereza Oxford Economics Africa and Control
Risks, ishyira u Rwanda ku isonga mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’ahantu hatekanye mu gushora imari n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa
byambukiranya imipaka bitewe n’ingamba nyinshi zafashwe na Leta.
Iki cyegeranyo cyerekana
ko uko imibare izamuka ari nako impungenge z’amahirwe macye yo gushora no gucururiza muri icyo gihugu arushaho kwiyongera.
U Rwanda muri icyo
cyegeranyo rufite amanota 5.11 ku 10 akaba ari cyo gihugu kiza ku isonga mu
bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba nk’igihugu gitekanye muri
politiki, imibereho rusange n'izamuka ry’ubukungu ku kigero cyiza.
Abashoramari b’abanyamahanga
bahisemo u Rwanda, bakunze kumvikana bavuga ko umutekano no korohereza
ishoramari n'ibikorwa remezo ari bimwe mu byabakuruye ngo baze gukorera mu
Rwanda.
Imibare yashyizwe
ahagaragara muri Mata 2024 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko
ishoramari ryakozwe n’abantu cyangwa ibigo bigura imigabane cyangwa bashora
imari yabo mu bigo by’abikorera mu Rwanda, cyangwa batangiza ibigo bishya
by’ubucuruzi ryiyongereye mu mwaka wa 2022.
Iri shoramari ryakozwe
ahanini ryibanze cyane mu rwego rw’imari rwihariye 33.6% mu gihe urwego
rw’inganda rwo rugize 18.6%. Mu rwego rw’ubucuruzi hashowe 14.4% mu gihe urwego
rw’ikoranabuhanga rufite ijanisha rya 9%.
Iyo Raporo Ikigo
cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yagaragaje ko mu rwego rw’uturere,
Umuryango wa COMESA waje ku isonga n’ishoramari rya miliyoni 320.1$, ku mwanya
wa kabiri hakaba SADC yakoze ishoramari rya miliyoni 242.5$, OECD ikurikiraho
na miliyoni 224.9$.
Ishoramari ryaturutse
muri Afurika y’Iburasirazuba ringana na miliyoni 124.1$, muri Asia havuye
miliyoni 100.4$ mu gihe imiryango mpuzamahanga n’amabanki byashoye miliyoni
57.6$.
Iyi raporo igaragaza ko
ibi bigo mvamahanga byashoye imari mu rwego rw’abikorera mu Rwanda byinjije
miliyoni 3,182.9$ mu 2022 avuye kuri miliyoni 2,724.1$ bigaragaza izamuka rya
16.8%. Ibi kandi bingana na 23.9% by’ingengo y’imari y’igihugu yo mu 2022.
Muri werurwe 2024, Ihuriro
ry’Abacuruzi b’abanyaburayi (EBCR) ryagaragaje ko ishoramari ryakozwe mu Rwanda
mu gihe cy’imyaka itanu ishize, ringana na miliyoni 302 z’amayero ni ukuvuga
arenga miliyari 410 Frw.
Imyaka 53 y’ubufatanye
hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda yakomeje guteza imbere ubukungu bw’impande
zombi, aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM igaragaza ko ishoramari
ry’abo muri iki gihugu cya kabiri gikize ku Isi, mu rw’imisozi igihumbi ryageze
kuri miliyari 1$.
Bimwe mu byashingiweho
hakorwa iki cyegeranyo ni intambwe imaze guterwa n’ibihugu 7 mu guteza imbere
politike y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) aho u Rwanda ari cyo gihugu
cyonyine muri EAC cyemeje iyi politiki.
Ubwo yari mu Rwanda,
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe
bw’Uburayi Koen Doens yagaragaje ko icyizere u Rwanda rugirirwa giterwa no
kugira ubuyobozi bufite icyerekezo.
Ibi bitangajwe mu gihe Ni
mu gihe Raporo ya Banki y’Isi ku birebana n’uburyo ibihugu byorohereza
ishoramari yiswe B-Ready 2024 yagaragaje ko u Rwanda ari urwa gatatu ku Isi mu
bihugu byoroshya inzira isabwa mu gutangiza ishoramari.
Imibare igaragaza ko
ishoramari mvamahanga rigana mu Rwanda ryiyongera kuko nko mu mwaka wa 2022
ryageze kuri miliyoni 658.3$, bigaragaza izamuka rya 21.1% ugereranyije
n’umwaka wari wabanje.
Muri Nzeri uyu mwaka, Perezida
wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko imiyoborere myiza ishyira imbere
umutekano, ari impamvu ikomeye yatumye abashoramari baza mu Rwanda.
Ibi Umukuru w’Igihugu
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’Ikigo ‘Milten Institute’,
Richard Ditizio, cyabereye muri Singapore ku wa 19 Nzeri 2024, aho Perezida
Kagame yitabiriye Inama ya 11 y’Umugabane wa Asia.
Muri icyo kiganiro, Umukuru
w’Igihugu yagaragaje ko imiyoborere myiza ishyira imbere umutekano, ifatwa
nk’impamvu ikomeye yatumye abashoramari baza mu Rwanda, kuko bataba bikanga ko
umutekano wabo n’ibikorwa byabo uzahungabana.
Ati: “Ariko hejuru ya
byose hagomba kubaho imiyoborere myiza izana umutekano kugira ngo abantu bakora
ishoramari ntibahangayikishwe n’ibindi bintu byinshi.”
Imibare igaragaza ko
ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku mpuzandengo iri hejuru ya 7% kugeza mu 2029.
TANGA IGITECYEREZO