Kigali

Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo ya kabiri bise "Rugaba"-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/08/2024 10:37
0


Abahanzi bakizamuka bafite impano itangaje mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine, bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Rugaba' yibutsa abantu ko lmana itita aho umuntu akomoka kugira ngo imugirire neza.



"Rurema, Rugira, Rugaba ni wowe mugenga w'ibihe, Jehovah ntiwita ku mateka y'ibisekuruza, wahinduye inkuru z'inshamugongo amaseka, ubumba iminwa y'ibyari byaranyasamiye. Cyomoro cyomora imitima yashenjaguye nzakunambaho iminsi yanjye yose nkiriho."

Iyo ni imwe mu mirongo iri mu ndirimbo "Rugaba" ya Alicia na Germaine imaze amasaha macye igiye hanze ku rukuta rwa YouTube bise 'UFITIMANA Empire'. Aba bahanzi 2 bakiri bato gusa bafite impano itangaje, ni abavandimwe aho Alicia ari ubuheta naho Germaine akaba ubuheture.

Alicia usanzwe yiga Ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye,   aganira na InyaRwanda yavuze ko baririmbye 'Rugaba' bagira ngo bibutse banereke abantu ko kugira ngo Imana igirire neza umuntu itita mu muryango aturukamo.

Ati: "Twaririmbye iyi ndirimbo tugira ngo tubwire abantu ko lmana itita aho umuntu akomoka ngo imugirire neza. Ntabwo ku mateka y'imiryango yacu ngo bibe byatuma wenda ikureka, oyaa. Ikindi nta hantu kure lmana itakura umuntu cyangwa itamugeza".

Akomeza avuga ko kuba bizera Imana ko ariyo ishobora byose ndetse akaba ari nayo Rugaba, ari kimwe mu bibafasha mu rugendo rwabo rw'umuziki aho bizera ko bazagira aho bagera ndetse hakaba hari icyo Imana yabashyizemo.

Ni indirimbo ya kabiri bashyize hanze nyuma yiyo bise "Urufatiro" kuri ubu imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 284 kuri 'YouTube' mu gihe cy'amezi 3. Yo ifite ubutumwa buhumuriza abantu ngo bareke guterwa ubwoba n'ibyo babona, bizere lmana kuko ari yo rufatiro ruzima.

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine bakomoka mu Ntara y'Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa. Ni abakristo babarizwa mu Itorero rya ADEPR Ruhangira, bakaba bakora umuziki bashyigikiwe na Se usanzwe ari Producer.

">

Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Rugaba'

Alicia na Germaine ni abahanzi bafite impano idasanzwe mu kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana 

Ni abavandimwe biyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND