Kigali

Tim Godfrey wamamaye mu ndirimbo "Nara" agiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/02/2025 7:18
0


Umuramyi Tim Godfrey wo mu gihugu cya Nigeria, wamamaye mu ndirimbo "Nara" yakoranye na Travis Greene, agiye gutaramira bwa mbee mu Rwanda mu gitaramo azahuriramo n'abandi baramyi bakomeye mu Karere.



Tim Godfrey w'imyaka 44 ni umuhanzi wa Gospel akaba na nyiri Label ikomeye muri Ngeria yitwa Rox Nation ndetse akaba ari we washinze Xtreme Crew. Yamamaye mu ndirimbo "Nara" yakoranye na Travis Greene. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane imufungurira amarembo y'ubwamamare mu muziki, dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 142 kuri Youtube.

Uyu muhanzi ufite abamukurikira kuri Youtube bangana n'ibihumbi 915, akunzwe mu zindi ndirimbo zirimo "Big God" yakoranye na Fearless Community na Anderson, "Dependable God", "Abum Onye", "Evidence" yakoranye na Moses Bliss n'izindi. Amaze iminsi 13 ashyize hanze indirimbo nshya "Glory" yakoranye na Israel Houghton na Greatman Takit.

Kuwa 1 Werurwe 2025 ni bwo Tim Godfrey azataramira mu Rwanda mu giterane gikomeye cyiswe "Gather 25", kizabera muri BK Arena. Iki giterane cyateguwe na IF Gather hagamijwe guhuza Umubiri wa Kristo ku isi hose mu masaha 25 yo gusenga no gutaramira Imana.

Gather 25 igiye kwakirwa n'u Rwanda,ni igiterane cyatangiye nk’ibiterane by’abagore byiswe IF Gather, ariko nyuma byaragutse bigera ku bantu bose bizera Kristo. Jenny, umuyobozi wa IF Gather, ni we wagize igitekerezo cyo gutegura iki giterane kizahuza abakristo ku isi yose.

Abahanzi bazaririmba muri Gather 25 harimoUwimana Aimé, Fabrice and Maya, Chriso Ndasingwa, True Promises, Apostle Apollinaire & Jeanette, Prosper Nkomezi, New Life Band, Watoto Children’s Choir (Uganda), Himbaza Club na Tim Godfrey wo muri Nigeria umaze kwamamara cyane binyuze no mu gitaramo "Fearless" akora buri mwaka.

Muri Gather25 hazafatwa amasaha atatu, aho isi yose izaba ireba ibirimo kubera muri BK Arena, na ho andi masaha hakazerekanwa uko bizaba bimeze mu bindi bihugu n’ahandi hazabera iki giterane kizajya kiba buri myaka ibiri, bivuze ko kizongera kuba mu 2027, aho kizaba cyitwa Gather 27.

Abateguye iki giterane babwiye inyaRwanda ko hazakusanywa inkunga yo gufasha abatishoboye aho bazagurirwa ubwisungane mu kwivuza, akaba ari inkunga izatangwa binyuze mu kwiyandikisha aho ukanda *513#, ukaba utanze inkunga mu mushinga wiswe "Gather25 Community Based Health Insurance Initiative".


Tim Godfrey agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere


Tim Godfrey ari mu bahanzi b'ibyamamare muri Nigeria mu muziki wa Gospel


Tim Godfrey hamwe n'umugore we barushinze mu 2022


Benshi bahora banyotewe n'igitaramo akora buri mwaka cyitwa Fearless


U Rwanda rugiye kwakira igiterane mpuzamahanga cyiswe "Gather25" 

REBA INDIRIMBO "NARA" YA TIM GODFREY UTEGEREJWE MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND