Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jonathan Niyo, yashyize ahagaragara indirimbo yise “Nguhaye Umitima” yakoranye na Obed Zawadi, ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kugandukira Imana bakayiha imitima yabo, kugira ngo ibayoboye mu nzira ikwiye ndetse ibaruhure mu bihe bigoye.
Ni indirimbo imara iminota itandatu n’amasegonda atanu yasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025.
Jonathan Niyo usanzwe
atuye mu Bubiligi, ni umuhanzi ufite inkomoko mu Burundi. Uyu muhanzi
w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu myaka itatu ishize, yabwiye
InyaRwanda.com ko afite umuhamagaro wo gukora indirimbo zikangurira Itorero
kwegera Imana no kuyikorera byimbitse ndetse no gushima ibyiza Imana ikora.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Jonathan Niyo yavuze ko indirimbo ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka
muri Bibiliya, muri 1 Samweli 15:22, rigira riti: “Samweli aramusubiza ati
‘Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko
yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta
ibinure by’amasekurume y’intama.’
Asobanura inkomoko y’izina
ry’iyi ndirimbo yagize ati: “Nayise ‘Nguhaye Umutima’, kugira ngo abantu
mbibutse ko Imana icyo ibifuzaho ari ukuyiha imitima yabo, kugira ngo ibayobore
inabahumurize mu gihe bari mu makuba.”
Yavuze ko gukorana
indirimbo na Obed Zawadi, byatewe n’umutima yamubonanye. Ati: “Bwa mbere iyi
ndirimbo nari narayikoze, ariko umunsi mpura na Obed, umutima wo gukorera Imana
namusanganye, byatumye numva nkwiriye gukorana nawe.”
Jonathan Niyo yasobanuye ko
intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari ugutuma abantu bagira
imitima isukuye. Ati: “Nta kindi Imana itwifuzaho uretse umutima usukuye.
Bumvire, bakorera Imana imwe yabaremye.”
Uyu muramyi yatangaje ko uyu mwaka ari uwe wo gukora, kuko ubu afite indirimbo 14, zirimo eshatu yakoranye n’abandi (collabo). Ati: “Abakunzi banjye banyitege, buri kwezi nzajya nsohora indirimbo imwe, ifite na video. Banyitega buri kwezi.”
Jonathan Niyo ni umuhanzi
akaba n’umukozi w’Imana, akunzwe n’urubyiruko ndetse n’ingeri zose kubera
indirimbo aririmba zibafasha gutegura imitima yabo mu kwegera Imana. Yamenyekanye
cyane mu ndirimbo zirimo ‘Amahoro yanjye’, ‘Safari,’ na ‘Ewe
Getsemane’ n’izindi.
Umuramyi Jonathan Niyo yashyize hanze indirimbo isaba abantu kugandukira Imana, ateguza indirimbo nshya buri kwezi muri uyu mwaka
Kanda hano urebe indirimbo nshya Jonathan Niyo yafatanije na Obed Zawadi bise "Nguhaye Umutima"
TANGA IGITECYEREZO