RFL
Kigali

Umwami Mutara III Rudahigwa yaratabarijwe! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/07/2024 9:55
0


Tariki ya 27 Nyakanga ni umunsi wa 208 w’umwaka. Uyu mwaka urabura iminsi 157 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1214: Philippe II w’u Bufaransa yatsinze umwami Jean w’u Bwongereza mu ntambara yabereye i Bouvines yahuzaga ibyo bihugu byombi.

1605: Abafaransa babaye Abanyaburayi ba mbere binjiye mu cyabaye ubu igihugu cya Canada aho bahise bafungura ubwami bw’Abafaransa.

1675: Urupfu rwa Mareshali wa Turenne mu ntambara ya Salzbach mu Budage yagejeje ku musozo uruhererekane rw’intsinzi zitandukanye z’Abafaransa, mu gutsinda ibihugu byari byishyize hamwe mu ntambara byarwanaga n’u Bufaransa.

1794: Mu mpinduramatwara yabaye mu Bufaransa yatangiye mu 1789, abagabo babiri bari bakomeye ari bo Maximilien de Robespierre baratsinzwe barafatwa bafungwa n’amatsinda atandukanye yahataniraga kujya ku butegetsi muri iki gihugu.

1795: Espagne yasinye amasezerano y’amahoro hamwe n’u Bufaransa bwanabasubije igice cy’ikirwa cya Hispaniola bwari bwarigaruriye.

1839: Habaye intambara y’ibiyobyabwenge hagati y’u Bushinwa n’u Bwongereza nyuma y’uko u Bushinwa bufashe ibiyobyabwenge byavaga mu Bwongereza bukabyangiza.

1884: Gutandukana byatangiye mu Bufaransa hagati y’abashakanye.

1909: Orville Wright ukomoka muri Amerika yaciye agahigo ko kumara mu ndege mu kirere mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 12 byabereye mu kirere cya Virginie.

1915: Habaye impinduramatwara muri Haïti.

1953: Muri Koreya hasinywe amasezerano y’amahoro yashyize akadomo ku ntambara yahuzaga Koreya n’u Buyapani.

1954: Misiri n’ibihugu by’u Bwongereza byumvikanye ku gusubiza ubunigo bwa Suez Misiri bwari bumaze imyaka 72 mu biganza by’Abongereza.

1965: Indege za Amerika zatangiye urugamba rwazo rwo gutera za misile mu Majyaruguru ya Vietnam.

1959: Umwami Mutara III Rudahigwa yaratabarijwe, Kigeli V Ndahindurwa yima ingoma.

1985: Perezida Milton Obote yavanywe ku butegetsi bwa Uganda aho Gen. Tito Okello yahise aba Umukuru w’Igihugu nyuma y’iminsi ibiri.

1997: Abantu bagera kuri mirongo itanu bapfiriye mu gitero cyabereye ahitwa Si Zerrouk, mu gihugu cya Algeria.

2012: Hatangijwe imikino Olempike y’umwaka wa 2012.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1768: Charlotte Corday (Charlotte de Corday d’Armont), wamenyekanye nyuma yo kwicira aho yogeraga uwo mu bwoko bw’abanyamisozi mu Bufaransa, Jean-Paul Marat umwe mu bayobozi bakomeye muri icyo gihe.

1866: António José de Almeida, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Portugal, wabaye Perezida wa gatandatu w’iki gihugu.

1953: Yahoo Serious, umukinnyi wa komedi (comedy) ukomoka mu gihugu cya Australia.

1979: Sidney Govou, umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru mu Bufaransa.

1981: Collins Obuya, umukinnyi wa Cricket wo mu gihugu cya Kenya.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

432: Célestin I, Papa kuva muri 422.

1675: Henri de la Tour d’Auvergne, wari umusirikare ukomeye mu gihugu cy’u Bufaransa, wari ufite ipeti rya Maréchal.

1844: John Dalton, umuhanga mu butabire no mu bugenge ukomoka mu Bwongereza.

1980: Mohammed Reza Pahlavi, wari umwami uganje (Shah) wa Iran.

2018: Bernard Hepton, wari umukinnyi wa filime ukomeye mu Bwongereza.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND